Itsinda Mukuralinda yarakuriye ryemeje ko yapfuye.
Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/04/2025.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’ikipe ye y’umupira w’amaguru yarakuriye yitwa “Tsinda Batsinde, aho yashyize itangazo hanze rimenyesha ko iyo kipe itacyitabiriye umukino wa shampiyona yarifitanye na Gicumbi FC ngo kubera urupfu rw’uwari umuyobozi wayo.
Igaragaza ko uwo mukino wari uteganyijwe kuba ku cyumweru tariki ya 06/04/2025, kandi ko Mukuralinda yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.
Ubwo amakuru yatangira kuvuga iby’urupfu rwa Mukuralinda ku mugoroba w’ahar’ejo, yavuze ko yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal biherereye i Kigali mu Rwanda. Gusa, andi makuru yaje kuvuguruza aya mbere avuga ko atapfuye hubwo ko ari muri koma.
Ariya yo ku mugoroba yavugaga ko azize indwara ya stroke iterwa no guturika kw’imitsi y’ubwonko.
Ahagana mu mwaka wa 2021 ni bwo inama y’abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda nk’umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda.
Ni mu gihe mbere yagiye akora imirimo itandukanye , irimo kuba yarigeze kuba Umushinjacyaha mukuru; n’umwanya yavuyeho mu 2015 ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi.
Ubundi kandi uyu mugabo yarasanze ari n’umuhanzi w’indirimbo zitandukanye, aho hari imwe mu ndirimbo ye yamamaye cyane yise “Tsinda Batsinde,” yaririmbiye ikipe y’igihugu amavubi.