
Umuryango w’Abibumbye wohereje muri Congo, itsinda ridasanzwe rizamara iminsi ine muri iki Gihugu, rijyanywe n’ingingo zinyuranye zirimo ibyo kugarura amahoro.
Iri tsinda rigiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, riragera muri Congo kuri kuri uyu wa Gatatu tariki 08 kugeza tariki 12 z’ukwakabiri.
Rigizwe n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Afurika, Martha Pobee unashinzwe amahoro, Elizabeth Spehar ushinzwe uburenganzira bwa muntu n’inzego z’umutekano, hakaba umuyobozi w’Akarere ka Afurika ushinzwe ikigega c’Iterambere PNUD, Ahunna Eziakonwa.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko uru rugendo rw’iri tsinda rugamije gushyira ku murongo imishinga ya UN igamije kugarura amahoro muri Congo.
Nanone kandi iri tsinda riragenzwa na gahunda ijyanye no kwambura intwaro abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ndetse no kubasubiza mu buzima busanzwe no gukomeza gushaka amahoro mu karere.
Biteganyijwe kandi ko na Banki y’Isi iza kwifatanya n’iri tsinda ritangira urugendo i Kinshasa aho intumwa yihariye y’iyi banki mu karere k’Ibiyaga Bigari iza kwifatanya n’izi ntumwa z’Umuryango w’Abibumbye.
Izi ntumwa z’Umuryango w’Abibumbye zigiye muri Congo Kinshasa mu gihe ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu burasirazuba bw’iki Gihugu (MONUSCO) zitorohewe, kuko Abanyekongo bakomeje kuzamagana.
Ziragera muri DRC nyuma y’amasaha mace abigaragambya bateze imodoka za MONUSCO, bakazitwika ndetse abantu batatu bagasiga ubuzima muri ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 07.02.2023.
Ntaco bazakora peeee