Iyerekwa ridasanzwe Munyaburanga aheruka guhabwa.
Charles Munyaburanga uri mu Banyamulenge bakora ivugabutumwa hirya no hino ku isi, yahawe iyerekwa ridasanzwe ubwo yari mu masengesho asengera igihugu cye cya RDC, maze yumva ijwi rimuhumuriza rimubwira ko intambara zibera i Mulenge zizagira iherezo ryiza.
Munyamabanga yagaragaje ko aya masengesho yayakoze uyu munsi ku itariki ya 27/06/2025.
Yagize ati: “Ubwo narimo nsengera iby’ifuzo bitandukanye ku musozi, nageze aho numva ngize ibyishimo byinshi. Njya mu isi y’umwuka.”
Yongeye ati: “I Mulenge hahise haza imbere yanjye, mbanza kugira agahinda kenshi kaho. Mbona abapfuye baho bazira inkomoko yabo n’amasura yabo.”
Uyu muvugabutumwa uherereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, wahahungiye nyuma yokuvanwa mu byabo n’ibitero bya Wazalendo, yakomeje agira ati: “Nkiri muri wa mwuka nabajije Imana ntese kuber’iki wemeye ko abacu bapfa batabonye ibyo baharaniye?”
Maze ngo ryajwi yavuganaga naryo rimusubiza riti: “Bariya nubwo bapfuye, ariko ni ku mubiri. Bariho mu buryo bw’intego ndetse no mu bundi buryo bw’umwuka.”
Uwanyuraga muri ririya jyi rya muvugishaga yanamuhishyuriye ko abapfuye bazira i Mulenge nta kindi cyaha bazizwa, kuri ubu bambitswe amakamba. Kandi ko ayo makamba bambitswe ahora amurikira iwabo i Mulenge ndetse kandi ngo azatuma hatazibagirana.
Munyaburanga yakomeje avuga ko amaraso y’Abanyamulenge yamenekeye iwabo, byari mu rwego rwo kugira ngo Imana igaragarize isi yose ko i Mulenge habaho, bityo abwibwa ko ari ifumbire ry’igihugu cyiza abasizwe bazabamo.
Ikindi ni uko ngo n’abariya bapfobya iby’intwari z’i Mulenge, uburyo bazabikoramo byose ngo ntibashobora kwitanga icyo Imana yateganyije kuzahakora.
Ati: “Bavuga ko Akagara kwarimwe mu nzira zigaragaza ko ziri muzipfobya iby’i Mulenge, ariko mu bundi buryo ijwi ryambwiye ko kari kuhamamaza, ngo nubwo ako kagara kazagira iherezo ribi.”
Yageze aha ahita agira ati: “Tobiya, Goshemu na Sanibarati nubwo bahagurutse kurwanya Nehemiya ntibyatumye inkike z’i Yerusalemu atazubaka ngo azu zuze. Yasoje icyo gikorwa anagisoza neza.”
Yasoje avuga ko Imana yamweretse ko “gutabarwa kw’i Mulenge kuri mu bintu bibiri: Imana na Twirwaneho.”
Asaba ko buri wese yashigikira Twirwaneho na M23, kandi ngo agaharanira gutanga umusanzu ashoboye kugira ngo iriya mitwe irushyeho gukomera no kubakwa.
Ikindi yasorejeho yasabye ko amatorero y’i Mulenge yaharanira kugira ubumwe no gukora inshingano zayo.