“Iyo RDC Ikorana n’u Rwanda, Uyu Munsi Iba Ari Igihugu Gikize Kurusha Ibindi muri Afurika” – Sonia Rolland
Sonia Rolland, umukinnyi wa filime wamamaye ku rwego mpuzamahanga wanabaye Miss w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, yatangaje ko iyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igirana ubufatanye bwimbitse n’u Rwanda kuva mu myaka isaga 30 ishize, uyu munsi iba iri mu bihugu bikize kandi biteye imbere kurusha ibindi muri Afurika.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyanyujijwe ku rubuga rwa YouTube cyitwa Les Funérailles des Tabous, aho yasesenguye imizi y’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC. Yasobanuye ko imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye intambara n’ubwumvikane buke bikomeza kuba ingume muri iki gihugu ari amahitamo ya politiki yakozwe n’ubuyobozi bwagiye busimburana, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Sonia Rolland yibukije ko nyuma ya Jenoside, RDC (icyo gihe yitwaga Zaïre) yahaye ubuhungiro no kwemerera kwigarurira ibice byayo imitwe yitwaje intwaro igizwe n’abasirikare n’interahamwe bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo amahanga yari azi neza ibyaha bakoze. Yagaragaje ko iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’u Rwanda, RDC n’akarere kose k’Ibiyaga Bigari, bityo kiba intandaro y’intambara z’urudaca n’ubwumvikane buke byakomeje guhungabanya uburasirazuba bwa Congo.
Yanenze imvugo y’ubutegetsi bwa RDC ikomeje gushinja u Rwanda ibibazo byayo by’imbere mu gihugu, agaragaza ko aho kubigira urwitwazo rwa politiki, yakabaye yarafashe icyerekezo cyo kwigira ku rugero rw’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere myiza, umutekano, no guteza imbere abaturage.
Sonia Rolland yibukije ko mu myaka isaga 30 ishize, u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye ya Jenoside, rusigara rwarasenyutse mu nzego zose. Icyakora, rwabashije kwiyubaka rushingiye ku bumwe n’ubwiyunge, imiyoborere ishingiye ku mategeko, kurwanya ruswa no gushyira imbere iterambere rirambye. Ibi byatumye u Rwanda rugera ku ntambwe ishimishije mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage.
Yashimangiye ibi yifashishije imibare, aho yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamuka ku gipimo kiri hafi ya 8% mu myaka 12 ishize, anagaragaza ko igihugu cyateye intambwe idasanzwe mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, aho abagore bangana na 64% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko, kikaba kiri mu bihugu bya mbere ku isi muri uru rwego.
Yongeyeho ko u Rwanda ari urugero rufatika rw’igihugu cyavuye mu gusenyuka kikiyubaka gishingiye ku mahoro, ubumwe n’ubwiyunge, aho n’abana b’abakoze Jenoside, kimwe n’abarangije ibihano bahawe amahirwe yo kongera kwinjira mu buzima busanzwe, bagahabwa amahirwe yo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu n’ejo hazaza hacyo.
Mu gusoza, Sonia Rolland yagaragaje ko amahoro arambye n’iterambere muri Afurika yo hagati adashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye bw’ukuri hagati y’ibihugu by’akarere, by’umwihariko u Rwanda na RDC, ashimangira ko amateka akwiye kuba isomo ryo kubaka ejo hazaza, aho kuba intwaro yo gukomeza amakimbirane.






