Iyo urota umuntu wapfuye waruzi ko hari igisobanuro bifite kubuzima bwawe bwite? Ibirambuye.
Abantu benshi burya buri munsi bararota, abandi nabo bibwira ko batarota ariko sibyo, bararota ahubwo bakabyibagirwa.
Abantu bamwe bizera ko inzozi ari bumwe mu buryo tuboneramo ubutumwa bwerekanye n’ubuzima bwacu, ariko bukaba ari uburyo bwihariye bukora aruko dusinziriye burya umuntu aba atuje yiteguye kwakira ndetse agasobanukirwa.
Ariko nyamara hari abahanga basobanura ko inzozi ntabintu bikomeye bidasanzwe ahubwo nyinshi zituruka ku bintu tubamo umunsi ku wundi bityo bikagaruka mu ntekerezo zacu turyamye.
Nanone igihari ni kimwe, rimwe na rimwe koko ubwonko bwacu hari igihe bugarura ibyo twiriwemo cyangwa ibyo tumazemo iminsi, ariko nanone hari igihe mu nzozi haziramo ubutumwa koko, kuko hari ibiza ntumenye n’impamvu yabyo kuko uba utarigeze unabitekerezaho n’umunsi umwe, bamwe bemeza ko ari uburyo bwo kwibona mu mpande zose tutabasha kubona mu buzima busanzwe. Ariko se kuba umuntu yarota umuntu utakiriho byo bisobanura iki?
Izi nzozi benshi bazigereranya nuko umuntu aba atangiye kwiyakira cyangwa se kwakira ko koko wa muntu atakibaho, umuhanga mu nzozi yavuze ko ntaho bihurira n’uwapfuye cyangwa n’umwuka we benshi bakeka ko uba wagarutse gusura abasigaye ku Isi. Avuga ko kurota uwapfuye ari inzozi zigarukira umuntu ariko yemeza ko mwene izi nzozi zinakunda kubaho cyane iyo umuntu yimukiye ahantu hashya cyangwa se yatangiye kugira umubano n’abantu bashya, ibi nabyo ngo bikunda kugaruka mu nzozi.
Hagataho, kurota umuntu utakiriho ntibikwiye kugutera ubwoba na gato ndetse nta n’igisobanuro kinini bifite ahubwo abahanga babigereranya nuko ubwonko buba buri gushyira ibintu ku murongo mu gihe dusinziriye noneho bikamera nk’aho bugiye kumwanya mwiza.