Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Izo kwa Tshisekedi zirutse umutuno zita ibirindiro byabo, M23 irabifata.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 24, 2025
in Conflict & Security
0
Izo kwa Tshisekedi zirutse umutuno zita ibirindiro byabo, M23 irabifata.
94
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Izo kwa Tshisekedi zirutse umutuno zita ibirindiro byabo, M23 irabifata.

You might also like

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y’i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze.

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aravuga ko mu nkengero za Parike ya Kahuzi-Biega, muri teritware ya Kabare, habereye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Congo n’umutwe wa M23, uyu mutwe urazirukana unafata uduce twinshi two muri iki gice.

Umusibo ejo ku wa gatanu ni bwo iyo mirwano yabaye hagati y’u ruhande rwa Leta n’uy’u mutwe wa M23 ugize igihe utigisa ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ni imirwano amakuru avuga ko yasize Ingabo z’iki gihugu, FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bayabangiye ingata, M23 ihita yigarurira uduce twinshi turi muri zo nkengero za Kahuzi-Biega.

Kamwe muri utwo duce uyu mutwe wahise ufata harimo akarimo ibirindiro bikaze by’iri huriro ka Kabushwa n’utundi turi hafi aho.

Nyamara amakuru amwe avuga ko uyu mutwe wa M23 ko ari wo wagabye iki gitero muri turiya duce, mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko uyu mutwe ko wabigabye mu gihe ruriya ruhande rwa Leta rwari rwabanje ku wucyokoza, bikawurakaza maze uzihimuraho zihunga ziri guhungura amatwi.

Aya makuru akomeza avuga ko kubera imirwano ikomeye yabereye muri icyo gice, abaturage benshi barahunze bahungira mu bice bitekanye.

Aka gace kabereyemo imirwano mu gihe katari gaheruka kuyiberamo kuva umutwe wa M23 wabohoza umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Hejuru y’ibyo, iyi mirwano ngo yanasize kandi abakoreshaga umutungo kamere mu buryo butemewe n’amategeko muri parike ya Kahuzi-Biega na bo bavuye muri ako gace, batatanira mu tundi duce.

Tags: KabushwaKahuzi-BiegaM23
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y’i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye

by Bruce Bahanda
July 13, 2025
0
Uvira bari mu marira menshi nyuma y’aho FARDC yishe irashe umuyobozi waho ukomeye.

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y'i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye. Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashinje ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23...

Read moreDetails

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze. Amakuru aturuka mu Gipupu mu gice kigenzurwa n'ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ciswe Wazalendo izwiho ubufatanye bwa bugufi n'Ingabo za Leta ya...

Read moreDetails

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Byinshi ku ngabo za  FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo. Grupema zibiri iya Runingu n'iya Kigoma ziherereye muri teritware ya...

Read moreDetails

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Icyo uruzinduko rwa  Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije. Commandant secteur wungirije, uruzinduko yagiriye mu Bibogobogo agace gatuwe cyane n'Abanyamulenge, rugamije ahanini gukora controle cyangwa se ibarura ry'abasirikare ba...

Read moreDetails

Uko i Mulenge byifashe n’uduce FDLR n’Ingabo za RDC zagaragayemo.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Uko i Mulenge byifashe n’uduce FDLR n’Ingabo za RDC zagaragayemo.

Uko i Mulenge byifashe n'uduce FDLR n'Ingabo za RDC zagaragayemo. Nyuma y'aho i Mulenge ho muri Kivu y'Amajyepfo hakomeje kuvugwa ibitero byenda kuhagabwa, hari uduce ihuriro ry'Ingabo za...

Read moreDetails
Next Post
Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

Umukozi w'Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?