
Minisitiri w’intebe wungirije, akaba kandi Minisitiri w’ingabo z’igihugu ca Republika ya democrasi ya Congo J.Pierre Bemba Gombo yakiriye mu biro bye Intumwa zomungabo za Uganda (UPDF).
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 04.04.2023, saa 9:40 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko kumunsi w’ejo hashize mubiro bya J. Pierre Bemba, yakiriye Intumwa zigisirikare ca UPDF, muribi biganiro kandi hari na Lt Gen Christian Tshiwewe Songesha, Umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Uwaruhagarariye Intumwa zigisirikare ca UPDF, ni General Wilson Mbasu Mbadi, Umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda, yari aherekejwe na Ambasaderi Kaliisa Farid wa Uganda muri RDC hamwe n’abandi basirikare bakuru benshi baturutse mu gihugu cya Uganda.
Mubiganiro byabahuje bagarutse kumutekano muke uri muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, ndetse niyoherezwa ry’ingabo za UPDF kurubwo butaka bwa RDC.
Twibuke ko kuva ku wa gatanu, 31.03.2023 ingabo za Uganda (UPDF) zinjiye mu mujyi wa Bunagana mubutumwa bwa Mahoro bivuye kumasezerano y’ibihugu bya AFrica y’iburasirazuba (EAC).
Kohereza ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) byaje nyuma y’umunsi umwe y’itariki ntarengwa yo gukuraho burundu ingabo za M23, nk’uko igishushanyo mbonera cyaturutse mu nama y’abakuru b’ibihugu hagati mukwezi kwa 02/2023, yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia.




