
Minisitiri wingabo musha bwana J. Pierre Bemba Gombo ngo arasabwa gushira icicaro ce muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo (RDC).
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 27.03.2023, nasaa 8:45AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko Imiryango itegamiye kuri Leta ya Kinshasa isaba ko Minisitiri wingabo uheruka kuza muri leta ya Sama Lukonde, bwana J.Pierre Bemba ko yava i Kinshasa akaza kwicarana nabaturage baturiye u burasirazuba bw’iki gihugu, kugira ngo akurikirane neza umutekano w’abaturage.
Nimugihe uburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo harintambara zihuza ingabo za M23 nihuriro ryingabo za FARDC, FDLR Maimai ndetse na Bacanshuro (Wagner).
Izintambara zimaze gutuma abantu ibihumbi nibihumbi bata izabo bamwe berekeza mubihugu byibituranyi na Congo Kinshasa.
Nintambara zubuye mumpera zukwezi kwa 11 umwaka wa 2021.
Bwana J Pierre Bemba Gombo, aheruka kuza mumpinduka ziheruka gukorwa na Président Tshisekedi, izimpinduka Félix Antoine Tshisekedi yazikoze maze bitungura benshi. Bemba yaje mumyanya Ibiri ariyo Minisitiri wambere wungirije undimwanya yajemo niwe wahawe kuyobora Minisitire y’Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC).




