Jean-Marc Kabund Yamaganye Ibiganiro Biheza muri RDC
Jean-Marc Kabund, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ku mugaragaro ko adateze kwitabira ibiganiro by’amahoro biheza igice cy’Abanye-Congo, ashimangira ko amahoro arambye adashobora kubakwa hashingiwe ku biganiro bitegurwa kandi bikayoborwa n’uruhande rumwe.
Ibi abitangaje mu gihe RDC imaze imyaka myinshi iri mu bibazo by’umutekano muke, intambara z’urudaca, amakimbirane ya politiki n’ihungabana ry’imibereho y’abaturage, cyane cyane mu bice by’Iburasirazuba bw’igihugu. Ibi bibazo byatumye amajwi menshi y’abanyapolitiki, abasesenguzi n’abandi bavuga rikumvikana akomeza gusaba ubuyobozi bwa RDC gutangiza ibiganiro by’igihugu bigari, bihuje Abanye-Congo bose kandi bidaheza, nk’inzira rukumbi yo kugera ku mahoro arambye.
Mu minsi ishize, Perezida Félix Tshisekedi yakomeje gushyikirizwa izi mpuruza, zirimo n’izituruka ku bafatanyabikorwa b’igihugu ku rwego mpuzamahanga. Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yabwiye Tshisekedi ko niba ashaka amahoro arambye mu gihugu cye, akwiye kugirana ibiganiro n’abamurwanya bose, yaba abakoresha intwaro cyangwa abakoresha inzira za politiki, kuko amahoro adashobora kugerwaho binyuze mu guheza cyangwa mu kwima ijambo abavuga ibitekerezo bitandukanye n’iby’ubutegetsi.
Nubwo bimeze bityo, tariki ya 31/01/2026, Perezida Tshisekedi yatangaje imbere y’abahagarariye ibihugu byabo muri RDC ko, mu gihe habayeho ibiganiro by’igihugu, bizabera i Kinshasa kandi bigategurwa bikanayoborwa n’ubutegetsi bwe. Yanavuze yeruye ko atazemera ko abantu “bakoreye Abanye-Congo ibyaha” bitabira ibyo biganiro, amagambo yafashwe n’abatari bake nk’ikimenyetso cy’uko ibi biganiro byaba bifite imirongo ntarengwa igena abemerewe kubyitabira n’ababujijwe.
Ni muri urwo rwego, tariki ya 07/02/2026, Jean-Marc Kabund yagaragaje kutishimira iyo myumvire, avuga ko muri politiki n’imiyoborere by’igihugu bidakwiye ko umuntu umwe cyangwa itsinda rito rihitamo abo rizaganira na bo, rishyiraho amabwiriza cyangwa imirongo itukura igena abemerewe kugira uruhare mu biganiro bigamije ejo hazaza h’igihugu.
Yagize ati: “Twamaganye dukomeje ibiganiro bigengwa n’uruhande rumwe, hashingiwe ku mabwiriza ashyirwaho n’ubutegetsi gusa. Amahoro ntategurwa nk’inama isanzwe. Amahoro yubakirwa mu kutabogama, mu kudaheza no mu byemejwe na bose.”
Kabund yashimangiye ko yiteguye kwitabira ibiganiro by’igihugu gusa ari uko byujuje ibisabwa by’ibanze, birimo kuba bidaheza, kuyoborwa n’umuhuza wigenga kandi utabogama, ndetse Leta ya RDC ikabanza gufata ingamba zigaragara zo kugarura icyizere mu ruhando rwa politiki. Muri izo ngamba, yavuze ko hakenewe kurekura imfungwa za politiki n’abafunzwe bazira ibitekerezo byabo, gufungura urubuga rwa politiki ku mashyaka n’abanyapolitiki bose, no guhagarika ibikorwa byo gufunga no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Aya magambo ya Kabund agaragaza isura y’ukutumvikana gukomeje kuranga politiki ya RDC, aho impaka ku buryo amahoro n’ubumwe byagerwaho zigenda zifata indi ntera. Ku banyapolitiki n’abasesenguzi benshi, ejo hazaza h’amahoro muri RDC hazashingira cyane ku bushake bwa politiki bwo kwemera ibiganiro byimbitse, bihuje Abanye-Congo bose, bikarenga inyungu z’amashyaka cyangwa abantu ku giti cyabo, hagashyirwa imbere inyungu rusange z’igihugu n’abaturage bacyo.






