Umugabo w’umunyafrika ukomoka muri RDC, yavumbuye Computer na Smart Phone byahawe izina rya “Okapi.”
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 20/08/2023, saa 5:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umunyafrika ukomoka mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), bwana Jean Mongu Bele, aheruka kumurika ikorana buhanga aheruka kuvumbura bivuye mwikorana buhanga y’ikoreye wenyine. Uyu mugabo yarasanzwe y’igisha ku kigo cishuri gikuru cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (University of Massachusetts Institute of Tchnology).
Mu makuru Minembwe Capital News, dukesha umwe mu Banyamulenge baturiye Amerika, yatubwiye ko uyu Mugabo iri korana buhanga yatangiye kurikora agituye muri Congo Kinshasa. Aho binavugwa ko izi Computer koyaba yaratangiye kuzikoraho ubushakashatsi ahagana mu mwaka wa 2019.
Kurubu iri korana buhanga yavumbuye rikaba rimaze kuja kw’Isoko Mpuzamahanga ahanini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Afrika. Ibi bikaba bikomeje kumenyekanisha Umugabane wirabura ariwo Afrika.
Computer na SmartPhone OKAPI, zimaze kugurishwa mubihugu bigera kuri Bitanu aribyo: “Amerika y’iburasizuba, Kameruni, Afrika y’Epfo, Congo Brazzaville ndetse no muri Kinshasa.
Nyuma yaho Jean Mungu Bele, ibikorwa bye byemewe mu ruhando rwikorana buhanga kw’Isi, kumunsi w’ejo hashize tariki 19/08/2023, yageze i Kinshasa, kumurika ibikorwa bye, aho y’akiriwe n’imbaga nyamwinshi harimo na Perezida Félix Tshisekedi.
Kugera i Kinshasa, harimo kuja kwereka igihugu cye ko byose bishoboka ndetse no gushaka Isoko yibikorwabye by’ikorana buhanga.