Joe Biden wayoboye Amerika yasanzwemo indwara ikomeye.
Joe Biden wahoze ari perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika yasanzwemo ikibyimba muri prostate.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umuvugizi wa Biden ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ba ABC news, akababwira ko arwaye ikibyimba muri prostate.
Muri iki kiganiro yanavuze ko hagiye gukorwa isuzuma harebwe ko kiriya kibyimba ko cy’aba kidafitanye isano na kanseri.
Ati: “Mu igenzura risanzwe, habonetse ikibyimba muri prostate. Rero, iki giye gukurikiraho ni ugusuzuma kiriya kibyimba icyo gisobanuye, cyangwa niba cyaba gifitanye isano na kanseri.”
Nyamara kandi ngo si bwo bwa mbere Biden agaragayeho ibibazo by’ububyimba, kuko no mu mwaka wa 2023, ubwo yari akiri k’u butegetsi nabwo yakuweho akabyimba mu gatuza, byanaje kwemezwa ko karimo kanseri y’uruhu.
Icyo gihe, umuganga w’ibiro by’u mukuru w’i gihugu, Dr. Kevin O`Connor, yatangaje ko bagenzuye basanga ako kanyimba ari ubwoko bwa kanseri y’uruhu, ariko yakuweho bidasabye imiti.