Mvuyekure John, umuririmbyi uririmba indirimbo za Gaspel, akaba n’umucaranzi ucarangira itorero rya New Leh, mu Gihugu ca Uganda, yasohoye indirimbo irimo ubutumwa ya ganeye Abatutsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje guca mu bibazo by’intambara.
N’indirimbo imaze iminsi ine(4) ayishize hanze kuri Channel ye ya YouTube.
Mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21/01/2024, Mvuyekure John, yavuganye na Minembwe Capital News, maze ahishura ko iriya ndirimbo, ubutumwa buyirimo kwari ubwo yageneye “Abanyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo na Banyamasisi ba barizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo,” banyuze mu bibazo by’intambara byinshi.
Ubutumwa buri muriyo ndirimbo bugira buti: “Yadupfunyitse mu kiganza cyayo, yaduhishe abanzi ku ma mwa na ninjoro, yatugaburiye Manu ivuye mu injuru.”
Ubutumwa yise ko bufite ‘ingufu’ John Mvuyekure, yavuze ko bukubiye muri refre, ivuga iti: “Ntiyemeye ko mperanwa na Gahinda, nti yemeye ko nkogwa n’isoni, ntiyemeye ko abanzi banjye bishima hejuru yanjye, ishimwe ryawe Mana, rizahora mu kanwa kanjye. Nti tuzaceceka kuvuga ineza yawe tuzayamamaza mu mahanga yose, abatayizi bayimenye.”
Umuririmbyi Mvuyekure John, yavuze ko ya tangiye guhimba indirimbo mu mwaka w’2019, ubwo COVID-19 yarimaze kugera muri Afrika. Yasohoye indirimbo ya mbere muri audio umwaka ushize w’2023.
Muvuyekure John, yasoje avuga ko asuhuje abafashe imbunda kugira ba rwanirire ubwoko bukomeje kurengana mu Burasirazuba bwa RDC.
Bruce Bahanda.