Joseph Kabila Kabange yageze i Goma mu Burasizuba bwa Congo.
Joseph Kabila Kabange wabaye perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yegeze i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma yokuva mu buhungiro.
Kabila yayoboye RDC imyaka 18, aza gusimburwa na perezida Felix Tshisekedi mu mwaka wa 2019.
Yari amaze umwaka urengaho yarahungiye muri Zimbabwe, ni mu gihe ubutegetsi bw’i Kinshasa bwa mugendagaho aho bwamushinjaga gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya ubu ubutegetsi mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Mu minsi mike ibarirwa ku ntoki nibwo Joseph Kabila yari yatangaje ko agiye kugaruka muri RCD, icyo gihe yanabwiye itangazamakuru ko azaja i Goma.
Agaragariza iri tangazamakuru ko yafashe iki cyemezo kubera igihugu cye kiri mu kaga, bityo ko aje kugitabara no gufatikanya n’abari kugishakira ubuzima cyangwa se igisubizo kirambye.
Hagataho, uyu munsi ku wa gatanu tariki ya 18/04/2025, ni bwo byamenyekanye ko yageze i Goma, aho yageze abanje guca i Kigali mu Rwanda.
Uyu wabaye perezida w’iki gihugu ageze i Goma mu gihe tariki ya 27/01/2025, umutwe wa M23 wayigaruriye. Kuri ubu uwo mutwe uragenzura igice kinini cy’u Burasizuba bw’iki gihugu, kuko ni Bukavu ari wo uhagenzura.