Joyeuse Ngirabakuzi, w’imyaka 15 na Mignone Mutoni, w’imyaka 3, bongeye kugaruka mubabyeyi babo nyuma y’iminsi itatu (3) bari mu maboko ya Mai Mai (Wazalendo), aho bari bashimuswe bazira ubwoko bwabo Abatutsi (Abanyamulenge).
Amakuru avuga ko bashimuswe kuri uyu wa Gatanu(5) tariki 13/10/2023, w’i Cyumweru gishize, harigihe c’isaha imwe z’ijoro (7:30pm), bashimutiwe i wabo mu Muhana wa Bwegera, uherereye muri Cheferi ya Plaine Dela Ruzizi,muri teritware ya Uvura, mu Ntara ya Kivu y’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga n’uko aba bana ba bakobwa bo mubwoko bw’Abanyamulenge, kugira ngo bave mu maboko ya bari ba bashimuse habanjye gutangwa ibiguzi, aho Minembwe Capital News, yabwiwe ko hatanzwe Amafanga y’Amanyamerika angana n’ibihumbi bitanu(5000).
Gushimuta Abanyamulenge muribi bice byo ku Bwegera bikaba bimaze kuba nk’ibicuruzwa.
Muri uyu mwaka wa 2023, Abanyamulenge bamaze gushimutwa na Mai Mai, bakagaruka hatanzwe Amafanga ni batanu(5).
By Bruce Bahanda.