Amagambo ya Justin Bitakwira Bihona wigezeho kuba Ministre w’amajyambere muri RDC akomeje kubiba amacakubiri kumbuga nkoranya mbaga aho yagize ati : “Uganda, u Rwanda na Kenya ni inyoni zo mu bwoko bumwe.”
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 03/07/2023, saa 3:05pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umunya Politiki Justin Bitakwira, uziwiho kubiba urwango mumoko aturiye Kivu yamajy’Epfo, akabazwiho kandi kuba um’ujanama mukuru wa Mai Mai iyobowe na YaKutumba William amagambo aheruka gutangaza agaragaza agashomborotso ndetse n’urwango yanga Abatutsi.
Aho aheruka gutangaza ko Intambara ibera muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, idashobora kumarwa n’ingabo za EAC.
Yagize ati : “Uganda, u Rwanda na Kenya ni inyoni zo mu bwoko bumwe,” yavuze anenga ingabo za karere ka EAC zoherejwe mubutumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Bitakwira ukomoka muntara ya Kivu yamajy’Epfo, agaragaza ko Uganda na Kenya, bidashobora gushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, ngo kuberako ibi bihugu byombi arinshuti n’igihugu c’u Rwanda.
Amagambo ya Justin Bitakwira, namagambo akaze agaragaza agashomborotso ndetse n’urwango yaba yibitseho aho yavugaga ko ibyo bihugu ari inyoni zo mu bwoko bumwe kandi ko nta na kimwe gishobora guhemukira ikindi.
Ati: “Perezida wa Uganda Museveni yavukiye mu Rwanda. Afite aho ahurira n’iki gihugu c’u Rwanda, utekereza ko ashobora kurwanya abasirikare b’u Rwanda bateye igihugu cyacu? Ikindi Perezida wa Kenya uriho ubu William Ruto, ni Umututsi. Urunva ko aribintu bikaze. Bose ni inyoni zomubwoko bumwe. Mbabwije ukuri ko Uganda, Rwanda n’a Kenya bitazigera bigeza kubanyeCongo amahoro.”
Ibi yabivuze mugihe kandi harabaturage ndetse n’a bamwe mubari muri Guverinema ya Kinshasa banenga ingabo za EAC, aho bavuga ko batemera imirimo yakozwe n’izo ngabo kuva zoherezwa mu turere dutandukanye muburasirazuba bw’iki gihugu.
Kuri bo, ingabo za EAC zatsinzwe mu nshingano zazo kandi ko inzira imwe rukumbi yaba nziza ko buri wese yasubira mu gihugu akomokamo maze akava mu kurengera ubusugire bw’ubutaka bw’igihugu mu ngabo za Congo.
Twabibutsa ko Bitakwira, ari mubantu baheruka gufatirwa ibihano nubumwe bw’Uburaya azira ko akunze gukoresha amagambo abiba inzangano muntara ya Kivu yamajy’Epfo, kuri none akaba yatandukiriye akarere kose ka EAC.