
I Kabambare haravugwa imirwano ikomeye, hagati ya Maimai nab’Abuyu.
Amakuru yizewe agera kuri Minembwecapital News nuko, ahitwa Kabambare muri Maniema , ho muri Republica iharanira democrasi ya Congo, harintambara imaze iminsi ine , hagati ya Maïmaï Mundos nundi mutwe witwaje intwaro muri ako gace uva mubwoko bwa b’Abuyu.
Uhagarariye Société civile murako gace yavuze ko imihana myinshi yatwitswe harimo Maloba, Mukuka, Kalonda, Muzinga na Mutupeke.
Uyu muyobozi wa Société civile yakomeje avugako imirwano hagati yiyi mitwe yitwaje intwaro yatumye abaturage bakomeza guhunga abandi bakarara mubisambu ati kandi iyi mirwano irakomeye cane, asaba izi Maimai kugirana ibiganiro, nubwumvikane kugira ngo bagarure amahoro murako gace kiyo ntara.
Ikindi nuko muriyi Territory ya Kabambare Ubwoko bwaba Bembe n’ab’Abuyu, bagize igihe barebana ayingwe aho Ababembe bashinja ab’Abuyu gushigikira Ab’Atutsi, mugihe ab’Atutsi kubabembe arikizira!!
Mumakuru dukesha abari muribyo bice bavuga ko Ababembe barimo guhunga bagana muri Territory ya Fizi mugihe ab’Abuyu bo bahungira aho hafi bakaba badafite gifasha.
Nandika:Abatutsi, Ababuyu
Mukomere cyane Minembwe capital .
Dukunda amakuru yanyu sana.
Mungu awabariki