• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Kabila kuja kwe i Goma bivuz’iki kuri iyi ntambara ibera muri RDC, umusesenguzi.

minebwenews by minebwenews
May 29, 2025
in sport & entertainment
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kabila kuja kwe i Goma bivuz’iki kuri iyi ntambara Ibera muri RDC, umusesenguzi.

You might also like

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Umusesenguzi kuri Politiki ya Repubulika ya demokarasi ya Congo asesengura ko gusubira muri iki gihugu kwa Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wacyo kuba yakiriwe mu Burasizuba bw’iki gihugu, ari intambwe ikomeye ku ruhande rumwe ishobora gukurura intambara ndende cyangwa kurundi ruhande bikaba amahirwe menshi yo kuyirangiza vuba.

Umusesenguzi w’Umunyamerika, Simon Fraser, yabwiye itangazamakuru ko intambara ibera muri RDC ejo hayo hazagenwa n’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa biyobowe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ni mu gihe binateganyijwe ko muri uku kwezi kwa gatandatu tugiye kwinjiramo impande zombi zizahurura i Washington DC zigashyira umukono ku masezerano y’amahoro yo kurangiza iyi intambara.

Ku wa mbere w’iki cyumweru umutwe wa M23 watangaje ko Joseph Kabila bamwakiriye i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Uyu munyamerika avuga ati: “Niba ibyo biganiro binaniranye, amasezerano ntagerweho, ntekereza ko kuhagera kwa Joseph Kabila kwaba ingenzi ndetse mu bigize amakuba yigihe kirekire bikabonerwa igisubizo kirambye.

M23 yakiriye uyu munyapolitiki w’imyaka 53 y’amavuko uri mu bakomeye wanayoboye iki gihugu cya RDC imyaka 18, wubuye imirwano mu mpera z’umwaka wa 2021 kubera ko abo mu Barasirazuba bw’iki gihugu cyabo batotezwaga bakanicywa, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bose muri rusange.

I Kinshasa bamaganye iki cyemezo cya Kabila cyo kuja i Goma, ndetse ubundi na Sena y’iki gihugu imwambura ubudahangarwa bwo kuba umusenateri ubuzima bwe bwose nk’uko amategeko agenga iki gihugu abikora ku wabaye umukuru w’igihugu.

Kabila yanenze bikomeye ubu butegetsi bw’i Kinshasa bwa mwambuye ubudahangarwa, agaragaza ko ari ubutegetsi bw’i gitugu kandi ko bugendera ku makuru y’ibihuha.

Anenga ubucamanza bwemeye gukoreshwa ku mugaragaro ku nyungu za politiki.

Ubwo yatangaga iri jambo yagize ati: “Nk’umusirikare, narahiriye kurinda igihugu kugeza kugitambo kiruta byose. Ubushize nari ku butegetsi, uyu munsi sindi ku butegetsi, ariko nkomeje kuba indahemuka kuri iyo ndahiro kurusha mbere hose.”

Nk’uko uriya musesenguzi we abibona, avuga ko mu gihe RDC n’u Rwanda byagera ku masezerano y’amahoro, icyo gihe Kabila azaba yarishize mu kaga.

Ariko ngo mu gihe ntamusaruro bizageraho, icyo gihe azaba yariteganyirje neza.

Yongeyeho kandi ko kuja i Goma kwe byemeje amakuru yavugaga ko afasha uyu mutwe wa M23.

Ku rundi ruhande avuga ko kuza kwa Kabila muri iki gice kigenzurwa n’umutwe wa M23, ari ngenzi kuri uyu mutwe, ngo kuko wari uhorana abawushigikiye bake, bityo ko uzahita ubona n’ibindi bihugu biwushigikiye byahoraga ari inshuti za Joseph Kabila.

Yagize ati: “Biragoye kuvuga ko M23 ifite abayishigikiye mu muryango mugari wa Banye-Congo no mu bindi bihugu. Ariko kubera Kabila wayoboye iki gihugu bagiye kubabona benshi.”

Avuga kandi ko Kabila yaba akunzwe cyangwa nta kundwe, ariko ko ari umuntu ukomeye muri politiki ya Congo no mu karere. Kubera ibyo bishobora guha andi mahirwe uyu mutwe wa M23 kugirirwa icyizere mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Uyu Kabila uvugwa ni umugabo ufite imitungo minini cyane muri RDC, yaba iyimukanwa n’itimukanwa. Hari nk’inzuri nini afite, inyubako i Kinshasa n’i Lubumbashi n’ahandi muri iki gihugu.

Mu mwaka wa 1997, yari umusirikare ufite imyaka 26 y’amavuko, akaba yari umuntu wahoraga hafi ya se, Laurent Desire Kabila.

Mu mwaka wa 2021, Laurent Desire Kabila yarishwe uyu muhungu we Joseph Kabila afata ubutegetsi. Ubutegetsi bwe inshuro nyinshi bwarwanye intambara zitandukanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwari ukomeye cyane mu myaka yashize wa CNDP(Congere National Pour la Defense du peuple) wa Gen.Laurent Nkunda.

Rero kuza kwa Kabila i Goma bishobora kuzabyara amahoro n’ituze birambye, ari kandi ku rundi ruhande bishobora kuzakomeraho mu gihe amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yagira umusaruro mwiza. Ariko mu gihe uwo musaruro ubuze kuri we no kuri uyu mutwe asanze harimo ibyiza byinshi.

Tags: Bivuz'ikiGomaKabilaKuza kwe
Share30Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina Aaron Wan-Bissaka, myugariro akina ku ruhande rw’iburyo, yigeze guhura n’uruhererekane rw’imbogamizi mu gufata umwanzuro w’igihugu azakinira. Nubwo yari asanzwe akomoka mu...

Read moreDetails

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze. Umukino wa nyuma wa CHAN 2024 wabereye kuri Moi International Sports Centre i Nairobi, tariki ya 30 zukwezi kwa munani...

Read moreDetails

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze. Liverpool iri mu biganiro bya nyuma kugira ngo isinyishe rutahizamu w’Umunyasuwede Alexander Isak ukinira Newcastle United, mu masezerano ashobora kuba manini...

Read moreDetails

The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

by minebwenews
August 29, 2025
0
The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

The Ben mu rugendo rwokuzenguruka u Burayi. Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben, wamamaye mu ndirimbo z’urukundo n’izihuza abakunzi b’umuziki w’iwacu n’uw’isi yose, yatangaje gahunda y’urugendo rw’ibitaramo mu burayi mu...

Read moreDetails

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

by minebwenews
August 27, 2025
0
Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe. Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunye-Congo, Yoane Wissa, arifuza kwimukira mu ikipe nshya nyuma y’imyaka myinshi akina muri Brentford. Wissa, wavukiye...

Read moreDetails
Next Post
Kabila arakomeje ibikorwa i Goma.

Kabila arakomeje ibikorwa i Goma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?