• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 5, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse.

minebwenews by minebwenews
May 24, 2025
in Regional Politics
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kabila yashinje Tshisekedi kugendera kubihuha anavuga icyo agiye gukora byihuse.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Joseph Kabila wabaye perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yashinje Tshisekedi wa musimbuye kuri uwo mwanya kuba nyiribayazana w’ibibazo byose Congo ifite no kuba ubutegetsi bwe bugendera kubihuha.

Hari mu ijambo yaraye atanze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/05/2025, aho yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagendeye kubihuha buvuga ko yagiye i Goma bunatangira ku mugendaho.

Joseph Kabila muri iki kiganiro yemeje ko atagiye i Goma ariko ko agiye gutegura kujayo.

Yavuze ko kutavuga byari kuzamujana imbere y’ubutabera bw’amateka , anavuga ko abaturage b’iki gihugu cye ko bari mukaga kubera ubutegetsi bubi bubayoboye.

Avuga ko mu mwaka wa 2019, kwaribwo yavuye ku butegetsi asiga igihugu kiri hamwe, gifite amahoro, nta myenda gifite kandi igisirikare gikomeye ndetse n’inzego z’ubutegetsi zihamye.

Nyamara ngo nyuma mu myaka yakurikiyeho igihugu cyahise cy’injira mu miyoborere mibi irimo induru na kavuyo nokudakurikiza amategeko, gusuzugura abaturage ndetse n’intambara z’urudaca.

Joseph Kabila kandi yashinje Tshisekedi gucamo abaturage ibice, gutegekesha icyenewabo, gukoresha abacanshuro, n’ibindi byakenesheje Congo.

Yanavuze ko atazatatira indahiro yarahiye nk’umusirikare, avuga ko agiye gufatanya n’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo batereranywe na Leta, agasaba ko ibagarukaho kuko na bo bakeneye ko abana babo biga.

Mu ngingo yatanze, Kabila yavuze ko leta iriho igomba guhagarika Intambara, igashyira ubutegetsi mu gihugu hose, ikagendera ku mategeko, ikunga abanyekongo, bakaba umwe, igateza imbere igihugu kandi ubukungu bw’iki gihugu ikabucungwa neza bugasaranganywa, kuganira mu buryo buhoraho, ikagarura icyizere mubafatanyabikorwa ba RDC, kureka gukoresha abacanshuro no gucura abasirikare bose bamahanga bari muri iki gihugu bakaja iwabo.

Avuga ko mu gihe ubutegetsi bwokora gutyo, igihugu cyahita kiva mukaga kirimo kimanga.

Uyu wahoze ari perezida w’iki gihugu atangaje ibi mu gihe Sena ya RDC yamwambuye ubudahangarwa bwo kuba umuseteri ubuzima bwe bwose, nkuko amategeko y’iki gihugu abiteganya kuwabaye umukuru w’igihugu.

Tags: IbihuhaKabilaRdcTshisekedi
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Iby’akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.

Iby'akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?