
Mururambo ho muri Teritware ya Uvira haremye isoko itarihasanzwe, abaturage babyita ibitangaza by’Imana.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 25.03.2023, saa 3:47Pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko Mururambo, mugace bita Kahundwe, haremeye isoko itarihasanzwe abaturage barabyishimira bamwe muribo babyise ibitangaza by’Imana.
Muraka gace Karurambo hahoraga harema isoko bita “Isoko Yakane” ariko amakuru dukesha abaturage ba Rurambo babwiye Minembwe Capital News ko iyo Soko yahahoraga yariyarahagaritswe bivuye Kuri Mai Mai bita Rushaba, bikavugwa ko uyu Rushaba yagiye akangurira benewabo kutazagira ikintu bajana mwisoko Yakane ngo kuko nukugemurira abo yise abanzi be aribo Banyamulenge nkuko barimo kubibwira Minembwe Capital News.
Nyuma yuko Mai Mai Rushaba akanguriye benewabo batuye Masango na Rudefu kwica Isoko Yakane byatumye aka karere Karurambo kabamo inzara ninshi gusa haje kuvumbuka ahandi kure hitwa Mugitoga ariko aha bakagenda Urugendo rwamaguru rurerure.
Kururyumunsi wanone tariki 25.03.2023, Kahundwe hahurira abantu benshi bomubwoko bwa b’Apfurero bikoreye amafu, Imyumbati, Amasabune ndetse namasukari, n’Ibijumba maze Abanyamulenge barahamagarana kugira baze guhaha nokugura ibyo burumwe wese ashaka.
Muriyo Soko yaremye idasanzwe bahakoreye Ibiganiro basaba ko iyosoko yoguma kurema Abacuruzi barabyemera abantu bose bakoma amashi ndetse bemeje ko iyosoko izazirema Kabiri kucumweru.
Kahundwe numuhana umwe mumihana igize akarere k’imisozi ya Rurambo aka karere kahoze gatuyemo abitwa Abasegege mubwoko bw’Abanyamulenge.
Kurema kwisoko ya Kahundwe hatigeze haremera isoko numunsi numwe Abanyamulenge baturiye Imisozi ya Rurambo babyise ibitangaza by’Imana.





Imana ishimwe ariko ntibiranoga kuko nta autorité de Leta buraboneka. Byose biracyari zéro
Ayo mazina baza bagenda bapanga abantu b’Imana sibyo
Uvuze ubutumwa ngo Apôtre !!
Alice
Yakwiswe se Alice gusa cg mushiki wacu Alice!