Kajugujugu ya FARDC Yaguye mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Kurasirwa mu Misozi y’i Mulenge
Kajugujugu y’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yaguye mu Kiyaga cya Tanganyika nyuma yo kurasirwa mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko bitangazwa n’amakuru yizewe aturuka muri ako gace. Hari n’andi makuru avuga ko ishobora kuba yarasiwe hafi y’umujyi wa Sange, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/12/2025.
Inzego z’umutekano zivuga ko iyi helikopiteri yari mu rugendo rwo kugaba ibitero mu gace ka Rugezi, mu majyepfo ya Minembwe, ubwo yahuraga n’igitero cy’umutwe wa Twirwaneho ugenzura ako gace. Iraswa ryayo ryahise rituma itakaza ubushobozi bwo kuguruka, maze imanuka igwa mu Kiyaga cya Tanganyika mu gace ka Fizi.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare w’abari bari muri iyo kajugujugu cyangwa se niba hari abashoboye kurokoka, kuko ibikorwa byo gushakisha biracyakomeje.
Umwe mu basirikare ba Twirwaneho, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Minembwe Capital News ko indege yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kwinjira mu bice byegereye Rugezi. Yavuze ko iyo kajugujugu ya FARDC “yari isanzwe ikoreshwa mu bikorwa byo kurasa ku baturage bo mu Minembwe, Rugezi na Mikenke”.
Aka gace ka Rugezi kakunze kuberamo imirwano ikomeye hagati y’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Wazalendo ku ruhande rumwe, n’umutwe wa Twirwaneho ubarizwa mu baturage b’Abanyamulenge ku rundi ruhande. Twirwaneho yafashe Rugezi mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka 2025 nyuma y’imirwano ikaze yasize uwo mutwe wigaruriye ibirindiro bikomeye bya FARDC byari bihari.
Undi mutangabuhamya wo mu gace ka Fizi yemeje ko kajugujugu yahise igwa mu kiyaga nyuma yo kuraswa, ashimangira ko abaturage babonye umuriro n’umwotsi mwinshi mbere y’uko igera ku mazi.
Ibi bibaye mu gihe intambara hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta, FARDC, imitwe iyifasha ndetse n’ingabo z’u Burundi, ikomeje gufata intera mu bice byo mu kibaya cya Rusizi muri Uvira. Umutekano w’ikirere n’umutekano rusange mu rwego rusesuye bikomeje kuba ikibazo gikomeye mu burasirazuba bwa RDC, aho imirwano idateze gucogora ikomeje gushegesha abaturage no kubangamira imibereho yabo.
Iyo kajugujugu yarashwe yongeye kuba ikimenyetso cy’ubukana bw’intambara ikomeje kwiyongera, n’impungenge z’uko umutekano ukomeje kuzamba muri Kivu y’Amajyepfo.





