Kalemi: FARDC na Wazalendo basahuye sosiyete y’Abashinwa.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu bufatanye na Wazalendo zagabye igitero ku biro bya sosiyete y’Abashinwa no kuri bamwe mu bakozi biyo sosiyete barabasahura i Kalemi mu ntara ya Tanganyika.
Sosiyete y’Abashinwa isanzwe ikora sima zifashishwa mu kubaka imihanda ni yo yashize hanze itangazo ryamagana igisirikare cya RDC gikorera i Kalemi mu ntara ya Tanganyika.
Iryo tangazo rivuga ko iyi sosiyete y’Abashinwa yakiriye ibirego bya bamwe mu bakozi bayo bemeza ko batezwe na zimwe mu ngabo za Congo na Wazalendo zikabaka bimwe mu bintu by’agaciro bari bafite ndetse n’amafranga yabo.
Muri iryo tangazo kandi, barigaragajemo ko umwe mu basirikare ba FARDC yinjiye arasa mu gace kahariwe guturamo abakozi b’uru ruganda ndetse akiba bimwe mu bikoresho byifashishwaga n’uru ruganda.
Hagataho, umuyobozi wa batayo ya 22 muri Fardc ari nayo aba basirikare bashinjwa iyi myitwarire mibi babarizwamo, Brig.Gen. Fabie Dunia Kashindi yemeje ko atari azi iby’iki kibazo gusa asezeranya itangazamakuru ko agiye kugikurikirana ndetse n’abagize uruhare muri ayo manyanga bakabiryozwa.