Kamwe mu duce two muri Kivu Yaruguru kavuzwemo imirwano ikomeye
Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aravuga ko hari agace kamwe muri teritware ya Nyiragongo kazindukiyemo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo.
Iyi mirwano yahereye igihe cya saa kumi nimwe z’urukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 19/10/2025, aho hahanganye AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo.
Agace ka Mudja gaherereye hafi na parike iri muri ibyo bice, aya makuru agaragaza neza ko ari ko kabereyemo iyo mirwano.
Bikavugwa ko Wazalendo bazwiho ubufatanye n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC ni bo batangije bashotora umutwe wa AFC/M23 ubundi na wo wirwanaho.
Abegereye kariya gace bakavuga ko bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje. Gusa uruhande rwa Wazalendo barwanaga basubira inyuma, ndetse kuri ubu hari andi makuru avuga ko bamaze kwinjira ishyamba bahunga.
Cyobikoze iyi mirwano ibaye mu gihe n’ubundi impande yaha hagize iminsi hagabwa ibitero shuma bya Wazalendo. Si aha gusa kuko kandi no mu cyumweru gishize havuzwe imirwano ikomeye mu duce tumwe na tumwe two muri za Walikale, Rutshuru n’i Masisi teritware zigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ariko uko izi mpande zicyakiranye, birangira urwa AFC/M23 rutsinze, kuko rumaze no kwambura ururwanirira Leta ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.