Kandinda nimero 3, Moïse Katumbi, kuruyu wa Gatandatu, tariki 09/12/2023, muri gahunda yo kw’iyamamariza k’umwanya w’umukuru w’igihugu muri RDC, ari i Kinshasa, yasezeranije abanyekongo ko mugihe bo mugirira icyizere agatsinda Amatora ategerejwe muri RDC ko yaza hindura u Mujyi wa Kinshasa, kuba mwiza kuruta indi yo mu bihugu bigize u mugabene w’Afrika.
Ni ku gicyamunsi c’ejo hashize, n’ibwo bwana Moïse Katumbi, yakiriwe mu gace kitiriwe Saint-Thérèsa, gaherereye mu Mujyi rwagati wa Kinshasa, aho Katumbi Chapwe, yaje aherekejwe n’abandi ba kandida baheruka kumwiyungaho aribo bwana Matata Mponyo, w’igeze kuba Minisitiri w’intebe muri leta ya Kinshasa yaje kandi arikumwe na Delly Sesanga ndetse na Seth Kikuni.
Mu makuru dukesha urubuga rwa RFI, rwandika inkuru mururimi rw’Igifaransa rwatangaje ko Moïse Katumbi, yasezeranije abanyakinshasa ikintu gikomeye aho yababwiye ko u Mujyi wa Kinshasa aza wu baka bundi bushya ngo mugihe bo mugirira icyizere agatsinda ay’amatora ateganijwe kuba, tariki 20/12/2023.
Katumbi, ati: “Njyewe ndi Moïse Katumbi, nfite impano y’Imana, indimo yo gukiza abanyekongo.”
Yakomeje avuga ati: “Ndabizeza neza ko mugihe no tsinda Amatora u Mujyi wa Kinshasa no wu baka ukazaba mwiza kuruta indi Mujyi yose igize ibihugu by’Afrika.”
Harimo kandi ko yabwiye abanyekongo kurangiza intambara muri RDC mugihe kitarenze amezi atandatu ( 6).
Mu makuru akomeza kuriyi nkuru n’uko bwana Katumbi yitabiriwe n’abantu benshi kuruta abaje igihe Félix Tshisekedi yiyamarije muri Kinshasa.
Bruce Bahanda.