Karidinali Fridolin Ambongo Yagaragaje Inzira Ishobora Kugarura Amahoro muri RDC
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kunyura mu bihe bikomeye by’umutekano muke n’ihungabana ry’ubumwe bw’igihugu, Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero Gatolika muri RDC, yasabye ishyirwaho ry’amahoro arambye ashingiye ku kiganiro nyacyo, ubwiyunge n’ihinduka rishingiye ku mutima, aho gukomeza kwiringira gusa inzira za dipolomasi zagaragaje intege nke zazo.
Uyu muyobozi w’ikirenga mu Itorero Gatolika yabigarutseho mu ivugabutumwa yatanze ku munsi wa Noheli, ku wa Gatatu tariki ya 24/12/2025, mu misa yabereye muri Katederali ya Notre-Dame du Congo i Kinshasa, mu kwizihiza ivuka rya Yesu Kristu. Yashimangiye ko amahoro igihugu gikeneye atazashoboka hatabayeho guhinduka ku mutima nyakuri, ubwiyunge bwimbitse n’ubwitange bwo kwinjira mu biganiro bifite ireme kandi byubaka.
Karidinali Ambongo yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’umutekano gikomeje kwibasira RDC, cyane cyane mu Burasirazuba bw’igihugu, aho imitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu n’iyaturutse hanze ikomeje guteza umutekano muke, by’umwihariko inyeshyamba za Wazalendo na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda. Yanagarutse kandi ku Burengerazuba bw’igihugu, aho ibikorwa by’urugomo by’umutwe wa Mobondo bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Yagize ati:
“Noheli itwibutsa ko amahoro nyayo kandi arambye ari impano ituruka ku Mana, atari umusaruro w’imibare n’igenamigambi bya muntu. Kugira ngo aduhe ayo mahoro, Umwana w’Imana yahisemo kuvukira mu kiraro cy’inka, ahitamo kwicisha bugufi aho kwigaragaza mu mbaraga, ineza aho gukoresha urugomo, no kwitanga aho gukurikirana inyungu z’abakomeye. Bityo rero, kugira ngo haboneke impinduka mu buzima bwacu no mu isi yacu, buri wese ahamagarirwa gukurikiza inzira y’Umwami w’Amahoro. RDC yacu, ikomeje kubabazwa n’ibibazo bikomeye cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Kwamouth, ikeneye byihutirwa ayo mahoro. Ariko ayo mahoro ntazagerwaho hatabayeho guhinduka ku mutima, ubwiyunge nyabwo n’ubwitange bwo kwinjira mu kiganiro cy’ukuri kandi cyubaka.”
Uyu muyobozi w’Itorero Gatolika yanashimangiye ko amahoro arambye adashobora kugerwaho hatabayeho kubana mu bwubahane no kwimakaza umuco wo kubana neza hagati y’amoko atandukanye agize igihugu.
Yongeyeho ati:
“Mu gihe twegereje isoza ry’umwaka, nsabira igihugu cyacu gusubirana amahoro n’ubutabera, kugira ngo habeho kubana mu mahoro no kubaho mu bwumvikane hagati y’abaturage bacu. Dufite ukwicisha bugufi n’ubushake bukomeye, twese twemere inzira y’amahoro n’ubwiyunge. Mfite ibyo byiringiro, mbifurije mwese n’imiryango yanyu Noheli nziza. Umwana w’i Betelehemu atwuzuze urukundo n’ubugwaneza.”
Mu yandi magambo ye aherutse gutangariza rubanda tariki ya 14/12/2025, Karidinali Ambongo yongeye gushimangira ko amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari ari igisubizo gikomeye kandi gifatika ku kibazo kimaze imyaka irenga 30 gihungabanya aka karere. Yabigarutseho asoza Inama Rusange ya 15 y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC), ihuza RDC, u Burundi n’u Rwanda.
Yagaragaje ko inzira za dipolomasi zari zarashyizweho, zirimo ibiganiro byabereye i Washington na Doha, zagaragaje aho zigera, agaruka ku gufatwa kw’umujyi wa Uvira kwabaye nyuma yo kwemezwa kw’amasezerano ya Washington, nk’ikimenyetso cy’uko ayo mahitamo atatanze umusaruro witezwe.
Ku bwe, iyo Leta ya RDC iba yarumviye ku gihe ubusabe bwatanzwe ku bufatanye na CENCO (Inama y’Abepiskopi Gatolika) na ECC (Itorero rya Kristo muri Congo), igihugu nticyari kugera mu bibazo bikomeye kirimo ubu.
Nubwo amadini atandukanye yashyize ahagaragara urupapuro rw’inzira (feuille de route) rugamije gushyigikira ibiganiro bya dipolomasi biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, Perezida Félix Tshisekedi aracyahagaze ku mwanzuro we ko nta kiganiro cy’igihugu gishobora kuba hatabayeho kuyoborwa na we ubwe.
Uyu mwanzuro ukomeje kunengwa n’amadini menshi, asigaye avugira mu ijwi rimwe ku kibazo cy’uburyo bwo gukemura intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC. Ni muri urwo rwego i Kinshasa hashyizwe ahagaragara urupapuro rusange rw’inzira y’ibiganiro by’igihugu, rutwarwa na CENCO, ECC, Ihuriro ry’Amadini ya Congo ndetse n’Ihuriro rihuza amadini agamije kubaka igihugu (CIN).
Nubwo urwo rupapuro rwatanzwe, ibikorwa bifatika byitezwe ku buyobozi bw’igihugu ntibiragaragara. Ku rwego mpuzamahanga, ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kugaragara ku mpapuro, ariko ku butaka umutekano uracyari muke, mu gihe umwuka mubi ukomeje hagati ya Kinshasa na Kigali, ndetse no hagati ya Leta ya RDC n’inyeshyamba za AFC/M23.
Mu butumwa bwe, Karidinali Fridolin Ambongo ashimangira ko igihe kigeze ngo RDC ihitemo inzira y’ubwenge, ishingiye ku kiganiro nyacyo, ukwiyunga n’ukwemera inshingano, kuko ari byo byonyine bishobora kuyirokora no kuyiganisha ku mahoro arambye n’iterambere rirambye.






