Kayikwamba uri gushaka imbaraga zo kurwanya m23 yagaragaye no mu bindi bihugu nyuma y’i Burundi.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, ari muri Afrika y’Epfo nyuma yokuva i Burundi no muri Tanzania.
Tariki ya 25/03/2025, ni bwo Kayikwamba yakiriwe i Bujumbura, aho yakiriwe na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Icyo gihe ibiro by’umukuru w’iki gihugu cy’u Burundi, byatangaje ko minisitiri Kayikwamba wa RDC yazaniye ubutumwa Ndayisimiye bwa Tshisekedi.
Hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono mu mwaka wa 2023, Ingabo z’u Burundi n’iza leta y’i Kinshasa zifatanya mu kurwanya umutwe wa m23, kuri ubu ugenzura ibice bikomeye birimo icy’u mujyi wa Goma n’uwa Bukavu.
Ejobundi ku wa 26/03/2025, Kayikwamba yakomeje uruzinduko muri Tanzania, ageze i Dar es Salaam yakirwa na Samia Suluhu perezida w’iki gihugu, nawe amugezaho ubutumwa bwa perezida Felix Tshisekedi ku mutekano w’u Burasizuba bwa Congo.
Ntabyinshi byavuzwe kuri ubu butumwa, ariko bizwi ko Ingabo za Tanzania zari zisanzwe zifasha iza Congo kurwanya m23, binyuze mu butumwa bwa SADC.
Minisitiri Kayikwamba yakomeje uruzinduko muri Afrika y’Epfo ku munsi w’ejo ku wa kane, tariki ya 27/03/2025, aho yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu ushyinzwe minisiteri y’ubanye n’amahanga, Ronald Lamola.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashimiye ubufasha Afrika y’Epfo yahaye igihugu cye binyuze mu butumwa bwa SADC agaragaza ko Abanye-Congo bazahora babuzirikana.
Gusa, abikoze mu gihe abakuru b’ibihugu bya SADC bahagaritse ibikorwa by’ingabo za Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi muri RDC; minisitiri Kayikwamba yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo nubwo SADC yahagaritse ibikorwa byayo, ariko ko ibyo bibazo bigihangayikishije.
Kayikwamba yageze muri iki gihugu cya Afrika y’Epfo mu gihe na minisitiri w’ingabo za Congo, Guy Kabombo Muviamvita, yari ahafitiye uruzinduko kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 27/03/2025, rwaganiriwemo ibirimo kongera ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.
Hagataho, amakuru yo kuruhande avuga ko minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta y’i Kinshasa, Kayikwamba izi ngendo arimo zose zigamije ugushakira Leta y’i Kinshasa amaboko arwanya umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu cye.