Kera kabaye Abalimu bigisha ku mashuri ya kaminuza i Kisangani muri Repubulika ya demokarasi ya Congo binubiye ubutegetsi bwa Kinshasa butabaha imishahara yabo.
Ni bikubiye mu ibarua ndende yanditswe n’ihuriro ry’Abalimu bigisha ku mashuri makuru ya Kaminuza na mashuri y’isumbuye bo mubice byahoze by’itwa i Ntara ya Kisangani.
Muri iyo barua ndende yanditswe n’abalimu iheruka gushirwa hanze igaragaza neza ko batishimiye ibyo ubutegetsi bwa Kinshasa bubakorera binyuze muri minisiteri y’uburezi yo muri icyo gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibiri muri yo barua bivuga ko ihuriro ry’Abalimu i Kisangani rya tunguwe no kubona leta ya perezida Félix Tshisekedi y’irengagiza ubuzima bw’Abalimu bijyanye no gutinda ku bahemba.
Ikindi n’uko ibarura yabo igaragaza ko batigeze babona imishahara yabo y’ukwezi kwa Gatatu, ko ndetse kandi bageze mu mpera z’u kwezi kwa Kane bataragira nicyo babwibwa n’ubwo butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Bityo bagabasaba ko leta yogira icyo ihindura kugira ngo barusheho kunoza ibikorwa barimo bakora kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere.
Iki kibazo gikunze kugaruka cyane muri iki gihugu oho ndetse n’ikinshasa mu mezi make ashize icyo kibazo cyagiye kizana induru hagati y’Abalimu n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Tu tubigiwe ko no mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo buri mwaka icyo kibazo kigenda kigaruka.
MCN.