Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.
Abasirikare 29 bari ku rwego rwa jenerali ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini bagwiriyemo abavuga ururimi rw’igiswahili bafunzwe, ndetse banafungiwe ahatazwi.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta ya Congo ikorera imbere muri iki gihugu, aho yashyize itangazo hanze ritabariza bariya basirikare 29 bafunzwe.
Iyi miryango muri iryo tangazo yashyize hanze yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ifatwa ry’abayobozi ba kuru mu gisirikare ryatangiye kuba mu cyumweru gishize.
Nk’uko ikomeza ibigaragaza ni uko uheruka gufatwa ari jenerali Pierre Banywesize, wari komanda wungirije w’ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Dugu mu ntara ya Hau-Uele. Uyu akaba yaranahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za Congo igihe cya Joseph Kabila wahoze ari perezida muri iki gihugu.
Ndetse iyi miryango inagaragaza ko Banywesize ko yafatiwe i Kinshasa, afatwa n’inzego z’ubutegetsi za gisirikare zo muri Camp-Kokolo, hanyuma ngo afungirwa ahantu hatazwi. Yafashwe ubwo yari ari ategereje koherezwa kwivuriza mu mahanga kuko yageze i Kinshasa arwaye.
Undi mujenerali wavuzwe muri aba 29 bafunzwe, ni Banza Kabulo Joseph, yahoze ari komanda wungirije w’ibikorwa bya sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, na we ufungiwe i Kinshasa.
Iyi miryango itegamiye kuri Leta yo muri RDC, igasobanura ko muri aba ba-jenerali 29 bafunzwe, babiri muri bo ni bo batavuga ururimi rw’igiswahili, naho abandi bose 27 basigaye bavuga urwo rurimi rwigiswahili. Ukongeraho kandi aba suzofisiye babarirwa mu magana bafunzwe na bo muburyo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri ubwo rero, iyi miryango ikavuga ko aba basirikare bafunzwe kubera imvururu ziri muri iki gihugu zishingiye ku mibereho, politiki n’ibibazo by’imiyoborere mibi iri muri iki gihugu. Kandi ikavuga ko ibabajwe ko bafatwa rwihishwa ubundi kandi bakanafumgirwa ahatazwi.
Itangazo ry’iyi miryango rigira riti: “Ibi bintu byose bigira uruhare mu kurushaho kuzambya ubumwe bw’igihugu ndetse no kurushaho kumva ko hari akato, gakorwa kuri bamwe no kuvangura abaturage bamwe na bamwe.”