Kiliziya Gatolika Yahakanye Ibyo Gucuruza Ukarisitiya, Isobanura Inkomoko y’Amashusho Yakwirakwiye ku Mbuga Nkoranyambaga
Ubuyobozi bwa Arikidiyosezi Gatolika ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwamaganye bwivuye inyuma amakuru avuga ko Kiliziya Gatolika yaba icuruza Ukarisitiya mu masoko no mu maguriro manini (supermarchés) yo mu murwa mukuru w’iki gihugu, buvuga ko ayo makuru adafite ishingiro kandi ayobya rubanda.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho bivugwa ko yafatiwe i Kinshasa, agaragaza ibimeze nka Ukarisitiya bigurishwa mu masoko, ibintu byateje impaka n’inkeke mu Banye-Congo, by’umwihariko abakirisitu Gatolika, bibaza uburyo “Umubiri wa Kirisitu” ufite agaciro gakomeye mu myemerere ya Kiliziya Gatolika wagira aho ucururizwa nk’ibicuruzwa bisanzwe.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika bagaragaje impungenge n’uburakari, bamwe bagaragaza ko byaba ari ugusuzugura ukwemera n’imiziririzo ya Kiliziya, mu gihe abandi basabaga ubuyobozi bwa Kiliziya gutanga ibisobanuro birambuye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Umushumba w’Umusigire wa Arikidiyosezi Gatolika ya Kinshasa, Musenyeri Charles Ndaka Salabisala, yatangaje ko hakozwe isesengura ryimbitse kuri ayo mashusho, bigasobanuka ko atafatiwe mu Mujyi wa Kinshasa.
Yagize ati:
“Nyuma y’isuzuma ryimbitse ryakozwe n’inzego zibishinzwe, byagaragaye ko amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga atafatiwe i Kinshasa, kandi adafite aho ahuriye na Kiliziya Gatolika.”
Kiliziya Gatolika yagaragaje ko hari amatorero y’inzaduka n’abandi bantu batandukanye bakora ibinyoma, bigana Ukarisitiya, bakoresha ibikoresho n’ibimeze nka byo mu nsengero Gatolika, maze bakabigurisha mu buryo bunyuranyije n’indangagaciro n’amategeko agenga imyemerere ya Kiliziya.
Ubuyobozi bwa Arikidiyosezi bwemeje ko mu bice bimwe na bimwe, cyane cyane mu karere ka Limete, hagiye hagaragara ibyo bita Ukarisitiya z’inyiganano zigurishwa ku bantu basanzwe, ariko bushimangira ko bitaturuka kuri Kiliziya Gatolika, ahubwo ari ibikorwa by’abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda atemewe.
Mu mateka ya Kiliziya Gatolika, Ukarisitiya ni rimwe mu masakaramentu arindwi y’ingenzi, rifatwa nk’ihame rikomeye ry’ukwemera kwa gikristu. Kiliziya yigisha ko Ukarisitiya ari Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kirisitu, byatanzwe mu Igitambo cya Misa, bikakira gusa mu buryo bwubahiriza amategeko n’imigenzo ya Kiliziya.
Kuva kera na kare, Kiliziya Gatolika yamye ihamagarira abakirisitu kubaha Ukarisitiya, ikabuza burundu kuyifata nk’igicuruzwa, kuyigurisha cyangwa kuyikoresha mu nyungu z’ubucuruzi, kuko bifatwa nk’icyaha gikomeye no guhohotera ukwemera.
Mu gihe amakuru y’ibinyoma agenda akwirakwira byihuse binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Musenyeri Salabisala yasabye abakirisitu Gatolika n’abaturage muri rusange kuba maso, kwirinda abantu n’amatsinda abashuka, no kugisha inama ubuyobozi bwa Kiliziya igihe hagize amakuru ateye urujijo.
Yanasabye abacuruzi n’abaguzi kubahiriza indangagaciro z’ubupfura n’ukwemera, birinda ibikorwa bishobora kubabaza imitima y’abemera no guteza umwuka mubi mu muryango w’Abanye-Congo muri rusange.
Kiliziya Gatolika yongeye gushimangira ko itazigera na rimwe icuruza Ukarisitiya, ikemeza ko izakomeza kurwanya ibikorwa byose bigamije kuyitobera izina no kuyitiranya n’ibikorwa biyobya rubanda.






