Kiliziya Gatolika yamaze kubona Papa mushya.
Abakaridinali bo mu ideni rya Gatolika batoye umushumba mushya uzayihagararira ku isi, akaba asimbuye Papa Fransisco uheruka kwitaba Imana mu mpera z’ukwezi gushize.
Ni kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2025, batoye uyu Papa mushya, aho aje ari uwa 267.
Nk’uko biri yatorewe muri Chapelle ya sixtine iri i Vatikani ahagaragaye umwotsi w’umweru, nk’ikimenyetso cy’uko Papa mushya yamaze gutorwa.
Papa mushya amazina ye ataramenyekana yemejwe ku itora rya gatatu, nyuma yabiri yari yabanje agasiga hazamutse umwotsi w’umukara nkikimenyetso cyuko Papa mushya ataratorwa.
Abantu bazindutse hafi aho imbere ya Chapel ya sixtine iri i Vatikani ari benshi, nk’uko ubutumwa bw’amashusho bwagiye bubigaragaza.
Ariko ikimenyetso cy’umwotsi w’u mweru cyari kitaragagara kugeza ku manywa yo kuri uyu wa kane.
Bivugwa ko mu ba Cardinal 135 bari bemerewe gutora bari munsi y’imyaka 80, ba biri muri bo, uwo muri Espagne n’uwo muri Kenya, ntibitabiriye aya matora kubera ibibazo by’uburwayi, bivuga ko 133 ari bo batoye.
Uyu mubare akaba ari wo wa mbere utoye Papa mu mateka ya Kiliziya Gatolika.
Ikindi nuko abenshi muri abo bamerewe gutora bashizweho na Papa Fransisco, 108, mu gihe abandi bashyizweho n’abamubanjirije, barimo Papa Benedicto XVI na Papa Yohani Paul II.
Hagataho, amateka avuga ko Papa Fransisco, umupapa wa mbere washyizwe kuri uyu mwanya ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo kuva mu kinyejana cya 8, ibyatumye ashyiraho aba Cardinali benshi mu rwego rwo kugira ngo ahindure byinshi muri Kiliziya Gatolika harimo no gutegura uza musimbura.
Uwatowe ntaramenyekana izina, ariko aramenyekana igihe bazaba bamaze kugera muri Chapel ya sixtine, nka nyuma y’isaha imwe.