I Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’igipolisi cya yo, byahanganye n’abajura bateye Bank, hakoreshwa intwaro ziremereye n’izoroheje.
Kuri uyu wa kane tariki ya 15/10/2025, ni bwo abajura bitwaje intwaro bateye Bank, polisi n’ingabo biratabara, ubundi rurambukana.
Amakuru avuga ko Bank yagabweho igitero n’iyitwa Rawbank, ikaba iherereye mu mujyi wa Kinshasa.
Amakuru akomeza avuga ko bayiteye igihe cya saa tutu n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa kane.
Amashusho yagiye hanze agaragaza abakiliya b’iyi bank baryamishijwe hasi, abandi baziritswe, bikavugwa ko byakozwe n’abo bantu bitwaje intwaro.
Ingabo n’igipolisi byabashe kuburizamo kiriya gitero.
Abakurikiraniye hafi iby’iki gitero basobanuye ko habaye imirwano itoroshye, ariko ko byarangira abateye bayabangiye ingata.
Iyi bank yanasohoye itangazo ivuga ko ishimira polisi n’igisirikare byabashe kuyitabara, bakanaburizamo umugambi mubi wa bariya bantu, ndetse bakanicamo bamwe.
Ikitaramenyekana kugeza ubu n’iyo bariya bantu baturutse, cyangwa abaribo ntibinazwi kandi niba bose bafashwe.
Humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo i nini n’into hafi y’iriya bank, ndetse amashusho agaragaza Abapolisi n’abasirikare bamwe bakambakamba abandi barimo barasa.
Umuyobozi wo muri ako gace gaherereyemo iriya bank, Charlie Ruboya, yavuze ko abantu bari muri bank babashije gusohoka, ariko abo bitwaje intwaro baguma muri bank, ariko ibi akaba yabivuze mbere y’uko polisi n’igisirikare byirukana abateye.