Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, yagizwe umuyobozi Mukuru wa Etat de Siège, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni icemezo cafashwe n’umusirikare Mukuru ureba ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Major Gen Peter Cirimwami Nkuba aje atsimbuye Lt Gen Ndima Constant, kurubu uri i Kinshasa aho arimo kubazwa n’ubutungane bwa RDC k’ubwicanyi buheruka gukorerwa Wazalendo i Goma,tariki 30/08/2023.
Nkuko iy’inkuru igaragara ikanemezwa n’itangazo ryateweho umukono na perezida wa RDC bwana Félix Antoine Tshisekedi. N’itangazo rihamya aya makuru ko Major Gen Peter Cirimwami Nkuba ko ariwe wagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, avuka mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mubwoko bwa Bashi. Mu masaha y’igitondo hatanzwe amakuru avuga ko uyu musirikare ko ariwe leta ya Kinshasa ko yamuhaye kuyobora operation y’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru.
Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, kurubu yakoreraga mu Ntara ya Ituri ariko akaba yarahoze n’ubundi ayoboye ingabo za RDC muriyi Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu myaka yashize. Binavugwa ko yigeze guhunga ingabo zo mu mutwe wa M23 ahagana mu mwaka wa 2022, ubwo bamurasaga kugeza ahunze asiga imodoka ye.
By Bruce Bahanda.
Tariki 18/09/2023.