• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 23, 2025
in Conflict & Security
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation – ubusesenguzi

You might also like

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y’i Mulenge, akaba kandi azwi no mu isesengura, kuko ahanini kuri iyo radio yayikoragaho ibiganiro, Kissinger Aimable Sibomana, yavuze ko ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, izasiga iyiciyemo, anagaragaza ko mu kuyitegura perezida Felix Tshisekedi abifitemo uruhare.

Ni mu kiganiro bwana Sibomana yagiranye na Minembwe Capital News, aho twagikoranye na we ku wa gatatu tariki ya 21/10/2025, cyibanda cyane ku ntambara iri kubica bigacika muri Kivu y’Epfo n’iya Ruguru.

Sibomana yatangiye agira ati: “Iby’intambara ni birebire, ariko ku ruhande rwa njye, nakunze no kugenda mbigaragariza abantu, nkababwira ko gucikamo kw’i gihugu cyacu byabaye!”

Aha yashakaga kuvuga kuri audio yatanze mbere y’uko intambara zisenya Mibunda n’i Cyohagati, aho yasabaga ko Abanyamulenge bishakamo umuyobozi uzabayoborera urugamba, ari na cyo gihe General Makanika yahise atabara ubwoko bwabo, mbere y’uko yitaba Imana mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Avuga ko icyo yasabaga icyo gihe cyabonewe umuti, ndetse ashimangira ko n’ubwo Makanika atakiriho, ariko igitekerezo cye kikiriho, kandi ko cyaremye abantu kandi bakomeye, avugamo General Charles Sematama, Colonel Oscar Ndabagaza n’abandi.

Yakomeje avuga ko kugira ngo igihugu gicikemo bisaba ko intambara iramba, ikamara igihe kirekire, ubundi kandi bikaba bisaba ko “Abanyamoko” na bo bazageraho barira igihe kinini nk’icyo Abanyamulenge barizemo.

Sibomana yanavuze kandi ko gutera akavuyo kwa Wazalendo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, biri mu bituma ugucikamo kw’igihugu byihuta, ngo kuko bituma abaturage binubwa cyane, kubirambirwa kwabo bikabatera “ukwifuza ubaha amahoro wese.”

Yanavuze kandi ko kariya kavuyo ari imikino yateguwe n’Abazungu, anagaragaza ko ari bo bakoresha Wazalendo n’indi mitwe iyishamikiyeho, kugira ikomeze intambara kandi itanayishoboye.

Ubundi kandi yagaragaje ko perezida Felix Tshisekedi na we ubwe ari nyuma yo gucikamo kw’i gihugu, kandi ko nyuma yo gucikamo kwaco azabishimirwa, akanabihemberwa.

Ikindi bwana Sibomana yavuze cyafasha ukwihutisha ugucikamo kw’igihugu, ni mu gihe igice AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yafashe yagitangamo umutekano mwiza, amajyambere, kandi ikagishyiramo n’ubutabera bukora neza.

Yavuze ko cya gihe i Kinshasa habaye kwa taka Abanye-kongo bavuga ururimi rw’igiswahili, wari umukino Umuzungu yateguye , kandi ko yabiteguye mu rwego rwo kwihutisha Balkanisation.

Yakomeje avuga ko kwihuza kwa Joseph Kabila, Matata Mponyo n’abandi, bizafasha umutwe wa AFC/M23/MRDP gufata RDC yose, anahamya ko ririya huriro bashyinze rya “Movement Souvons la RDC” rikicyiyungamo n’abandi Banye-Congo benshi bazwi muri politiki yayo.

Sibomana yongeyeho kandi ati: “Intambara isigaye muri RDC n’iya politiki, kandi haracyakinwa n’indi mikino myinshi, ariko iya masasu yo iri ku musozo.”

Nk’uko we yanabisobanuye yagaragaje ko kuba AFC/M23/MRDP-Twirwaneho itarafata umujyi wa Uvira, biri mu buryo bwa politiki bwayo, ariko ko icyo gice yamaze kugifata.

Yavuze ko abazungukira muri Balkanisation aba mbere ari Abanye-Congo, ngo cyane cyane abarwana iyi ntambara n’abayifitemo uruhare.

Mu gihe kandi ngo n’Umuzungu wayiteguye ari mu bazayungukiramo kimwe kandi ngo n’ibihugu by’Abaturanyi, nk’u Burundi, Tanzania n’ibindi.

Sibomana yasoje ashimira abantu bakomeje kugira uruhare kugira ngo amahoro arambye aboneke mu gihugu cyacu cya RDC, anashimira kandi n’itangazamakuru rikomeza kumenyekanisha ibibera muri iki gihugu.

Ati: “Ndashimira itangazamakuru, ndetse kandi nshimira n’abafite uruhare bose kugira ngo amahoro arambye aboneke iwacu. Imana ibampere imigisha.”

Hagati mu myaka ya 2009 na 2013, ni bwo Sibomana yakoraga kuri radio Tuungane Minembwe, akaba yarazwi cyane mu biganiro bisesengura amakuru.

Nyuma yaje guhunga iki gihugu kimwe n’abandi Banye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bagihunga kubera intambara zacyokamye, kuri ubu aharereye muri kimwe mu bihugu biherereye muri Africa y’iburasirazuba, aho ari gukora ivugabutumwa n’indi mirimo itandukanye umufasha gutera imbere.

Tags: BalkanisationRdcSibomana
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Amajyepfo Amakuru aturuka muri Kivu y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko imirwano yakomeye...

Read moreDetails
Next Post
Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?