Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation – ubusesenguzi
Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y’i Mulenge, akaba kandi azwi no mu isesengura, kuko ahanini kuri iyo radio yayikoragaho ibiganiro, Kissinger Aimable Sibomana, yavuze ko ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, izasiga iyiciyemo, anagaragaza ko mu kuyitegura perezida Felix Tshisekedi abifitemo uruhare.
Ni mu kiganiro bwana Sibomana yagiranye na Minembwe Capital News, aho twagikoranye na we ku wa gatatu tariki ya 21/10/2025, cyibanda cyane ku ntambara iri kubica bigacika muri Kivu y’Epfo n’iya Ruguru.
Sibomana yatangiye agira ati: “Iby’intambara ni birebire, ariko ku ruhande rwa njye, nakunze no kugenda mbigaragariza abantu, nkababwira ko gucikamo kw’i gihugu cyacu byabaye!”
Aha yashakaga kuvuga kuri audio yatanze mbere y’uko intambara zisenya Mibunda n’i Cyohagati, aho yasabaga ko Abanyamulenge bishakamo umuyobozi uzabayoborera urugamba, ari na cyo gihe General Makanika yahise atabara ubwoko bwabo, mbere y’uko yitaba Imana mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Avuga ko icyo yasabaga icyo gihe cyabonewe umuti, ndetse ashimangira ko n’ubwo Makanika atakiriho, ariko igitekerezo cye kikiriho, kandi ko cyaremye abantu kandi bakomeye, avugamo General Charles Sematama, Colonel Oscar Ndabagaza n’abandi.
Yakomeje avuga ko kugira ngo igihugu gicikemo bisaba ko intambara iramba, ikamara igihe kirekire, ubundi kandi bikaba bisaba ko “Abanyamoko” na bo bazageraho barira igihe kinini nk’icyo Abanyamulenge barizemo.
Sibomana yanavuze kandi ko gutera akavuyo kwa Wazalendo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, biri mu bituma ugucikamo kw’igihugu byihuta, ngo kuko bituma abaturage binubwa cyane, kubirambirwa kwabo bikabatera “ukwifuza ubaha amahoro wese.”
Yanavuze kandi ko kariya kavuyo ari imikino yateguwe n’Abazungu, anagaragaza ko ari bo bakoresha Wazalendo n’indi mitwe iyishamikiyeho, kugira ikomeze intambara kandi itanayishoboye.
Ubundi kandi yagaragaje ko perezida Felix Tshisekedi na we ubwe ari nyuma yo gucikamo kw’i gihugu, kandi ko nyuma yo gucikamo kwaco azabishimirwa, akanabihemberwa.
Ikindi bwana Sibomana yavuze cyafasha ukwihutisha ugucikamo kw’igihugu, ni mu gihe igice AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yafashe yagitangamo umutekano mwiza, amajyambere, kandi ikagishyiramo n’ubutabera bukora neza.
Yavuze ko cya gihe i Kinshasa habaye kwa taka Abanye-kongo bavuga ururimi rw’igiswahili, wari umukino Umuzungu yateguye , kandi ko yabiteguye mu rwego rwo kwihutisha Balkanisation.
Yakomeje avuga ko kwihuza kwa Joseph Kabila, Matata Mponyo n’abandi, bizafasha umutwe wa AFC/M23/MRDP gufata RDC yose, anahamya ko ririya huriro bashyinze rya “Movement Souvons la RDC” rikicyiyungamo n’abandi Banye-Congo benshi bazwi muri politiki yayo.
Sibomana yongeyeho kandi ati: “Intambara isigaye muri RDC n’iya politiki, kandi haracyakinwa n’indi mikino myinshi, ariko iya masasu yo iri ku musozo.”
Nk’uko we yanabisobanuye yagaragaje ko kuba AFC/M23/MRDP-Twirwaneho itarafata umujyi wa Uvira, biri mu buryo bwa politiki bwayo, ariko ko icyo gice yamaze kugifata.
Yavuze ko abazungukira muri Balkanisation aba mbere ari Abanye-Congo, ngo cyane cyane abarwana iyi ntambara n’abayifitemo uruhare.
Mu gihe kandi ngo n’Umuzungu wayiteguye ari mu bazayungukiramo kimwe kandi ngo n’ibihugu by’Abaturanyi, nk’u Burundi, Tanzania n’ibindi.
Sibomana yasoje ashimira abantu bakomeje kugira uruhare kugira ngo amahoro arambye aboneke mu gihugu cyacu cya RDC, anashimira kandi n’itangazamakuru rikomeza kumenyekanisha ibibera muri iki gihugu.
Ati: “Ndashimira itangazamakuru, ndetse kandi nshimira n’abafite uruhare bose kugira ngo amahoro arambye aboneke iwacu. Imana ibampere imigisha.”
Hagati mu myaka ya 2009 na 2013, ni bwo Sibomana yakoraga kuri radio Tuungane Minembwe, akaba yarazwi cyane mu biganiro bisesengura amakuru.
Nyuma yaje guhunga iki gihugu kimwe n’abandi Banye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bagihunga kubera intambara zacyokamye, kuri ubu aharereye muri kimwe mu bihugu biherereye muri Africa y’iburasirazuba, aho ari gukora ivugabutumwa n’indi mirimo itandukanye umufasha gutera imbere.