Kivu y’Amajyepfo: FARDC na Wazalendo Ziyifasha Zakubiswe Ahababaza mu Mirwano Ikomeye na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho
Amakuru yizewe aturuka muri teritware ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko habaye imirwano ikomeye yahuje ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo ndetse na FDLR, muri iyo teritware .
Iyo mirwano, nk’uko amasoko atandukanye abyemeza, yamaze umunsi wose wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20/12/2025, ibera cyane cyane mu gace ka Kadashomwa. Yatangiye mu gitondo cya kare ikomeza kugeza ku mugoroba, aho bivugwa ko uruhande rushyigikiwe na Leta ari rwo rwatangije ibitero.
Nubwo bimeze bityo, ayo makuru akomeza agaragaza ko imirwano yarangiye ihinduye isura, aho uruhande rwa Leta n’abambari barwo rwahuye n’igihombo gikomeye, nyuma yo gukubitwa bikomeye n’ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho. Kugeza ubu, Kadashomwa iracyagenzurwa n’uyu mutwe, mu gihe FARDC, Wazalendo na FDLR bivugwa ko bahise basubira inyuma, bahungira mu mashyamba yo muri ibyo bice.
Amasoko yacu anemeza ko ingabo za Leta n’imitwe iyishyigikiye zahaburiye benshi, abandi bagakomereka bikomeye, ndetse hakaba hari n’abafashwe mpiri. Icyakora, umubare nyawo w’abapfuye, abakomeretse n’abafashwe nturamenyekana ku mugaragaro.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza ubukana n’uburemere bw’umutekano muke ukomeje kwiyongera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe amahanga n’inzego zitandukanye zikomeje gusaba impande zose kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili no gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.






