Kivu y’Epfo: Abakora ubutabazi bari kugerageza bashakisha abagwiriwe n’ikirombe.
Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, abakora ubutabazi bari gukoresha amaboko gusa hamwe n’ibikoresho biciriritse mu kugerageza gutabara abacukuzi baheze mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bacuraga kikabagwira.
Ku cyumweru tariki ya 20/07/2025, ni bwo abazwi ‘nk’ abacimba nor” bacukuraga amabuye y’agaciro i Lemera cyahirimye, kigwira abantu barenga 10.
Amakuru avuga ko abantu batandu kwari bo bakuwemo ari bazima, umwe muri bo yakomeretse bikabije.
Nyamara ku rundi ruhande hari andi makuru avuga ko hari imirambo yamaze gukurwamo, ariko ko hari abandi bakiburiwe irengero.
Aka gace, kabereyemo ibyo byago ko muri Kivu y’Amajyepfo, kagenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo, nyuma y’aho iri huriro ryirukanye ingabo za Congo n’abambari bazo mu bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Lemera iyi irimo ikirombe cyagwiriye abacukuzi, iheruka kuvumburwamo amabuye y’agaciro y’ubwoko bwinshi butandukanye, ibyanatumye ababarirwa mu bihumbi bahita bayizamo kugira ngo bashakishe imibereho.
Ibi byatumye icyo gice kibamo akajagari kenshi, kandi n’ibikorwa by’ubutabazi bigenda bigira intege nke kubera kubura ibikoresho byabugenewe.
Itangazamakuru ryo muri ibyo bice, rivuga ko abacukuzi benshi bagiheze mu kirombe ku mpamvu z’uko ububafasha bwabuze.
Umwe mu bacukuzi yabwiye itangazamakuru ko “Mu ijoro ryo ku cyumweru bacyukuye, ariko ngo ntibabona imirambo, nubwo nyuma haje kuboneka 3.”
Abategetsi bo muri AFC/M23 basuye aho byabereye ndetse bategeka ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhagarara mu bice bimwe byaho hantu.
Mu busanzwe ibirombe bibarirwa mu magana byo muri ako gace nibyo bigemurira amabuye y’agaciro y’ingenzi cyane inganda zo ku isi zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga. Unasanga ibi birombe kubera ubwinshi bwabyo, bimwe bitagenzurwa neza.
Kuko aka karere kanamazemo imyaka myinshi mu ntambara, aho kibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR bikorana byahafi na Leta y’iki gihugu ari yo ya Kinshasa.