Kivu y’Epfo: AFC/M23 izindutse yambikana n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryazindutse rigaba ibitero ku barwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri teritware ya Kabare mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/06/2025, aho bivugwa ko habaye ihangana rikomeye ku mpande zombi.
Aya makuru agira ati: “Ihuriro ry’ingabo za Congo, ryagabye igitero ku barwanyi ba M23 muri teritware ya Kabare.”
Ahitwa Cirunga ni ko gace iri huriro ry’Ingabo za RDC rigizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo ryagabye igitero.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko n’ubwo imirwano yamaze hafi amasaha atatu impande zombi zihanganiye muri kariya gace, ariko AFC/M23 yirukanye bikomeye uru ruhande rwayigabyeho igitero.
Ku cyumweru na bwo ingabo za Congo n’abambari bazo bari bagabye igitero kuri uyu mutwe mu duce duherereye muri Kalehe, teritware ipakanye n’iy’i ya Kabare yazindutse iberamo imirwano.
Ni ibitero byarangiye uru ruhande rwa Leta rukubiswe inshuro. Kugeza ubu uyu mutwe wa M23 uracyagenzura ibice byinshi byo muri Kabare na Kalehe.
Tunabibutsa ko ibyo bice aba barwanyi bo muri AFC/M23 babyigaruriye mbere y’uko bafata umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.