Kivu y’Epfo: FARDC yagabye igitero ku ngabo zayo zari zitorotse.
Mu Mitamba ho muri grupema ya Bijombo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, habaye gukozanyaho hagati ya basirikare ba Congo bari batorotse n’abari babakurikiye kubagarura, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ahar’ejo tariki ya 06/1/2025 ahagana isaha z’igicamunsi ni bwo mu Mitamba humvikanye urusaku rw’imbunda rwinshi, amakuru akavuga ko rwari urw’amasasu yaraswaga hagati y’abasirikare bari bacitse n’abaje babakurikiye kugira ngo babagarure.
Nk’uko bivugwa aba basirikare batorokaga bava mu Minembwe bageze mu Mitamba, abasirikare bari ku Ndondo bahangurwa kubagarura niko kubakurikira maze haba guhangana hagati yabo.
Iri hangana ntiryafashe umwanya munini, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga; gusa abari batorotse bahise bakomeza inzira igana Uvira mu mujyi abandi nabo basubira mu birindiro byabo biri muri ibyo bice byo ku Ndondo ya Bijombo.
Minembwe.com yamenye ko ntawakomerekeye muri iryo rasana ryabaye kubasirikare bacitse n’abaje babakurikiye, kandi ntanuwahatakarije ubuzima ku mpande zombi.
Ibyo bibaye mu gihe byari byavuzwe ko abasirikare ba Congo bari gutoroka bava mu Minembwe, aho ni nyuma y’ibitero ingabo za FARDC n’abambari bazo bagabaga mu mihana y’Abanyamulenge iherereye mu Minembwe.
Ibyo bitero FARDC yabikoze mu minsi itatu ikurikirana, uwo ku itariki ya 25,26 na tariki ya 27 z’ukwezi kwa Cumi nabiri umwaka w’ 2024, usibye ko no ku itariki ya 28/11/2024 naho iz’i ngabo zo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe zagabye igitero gikaze mu Kalingi gisiga gihitanye abaturage barenga batatu Babanyamulenge.
Nyuma nibwo Twirwaneho yatangiye kwirwanaho bikaba byaraviriyemo abasirikare ba Leta bari muri ibyo bice gutoroka.