Kivu y’Epfo: Imirwano Ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC Yatumye Abaturage Bahunga mu Mvura Nyinshi
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 05/04/2026, guhera saa tanu (11h00), imirwano ikaze yabereye mu misozi yo mu gace ka Kigoma, mu mu gace ka Kabere no hafi yaho, haherereye muri cheferi ya Bafuliiru, muri teritwari ya Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abasirikare ba FARDC bafatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR ari bo bagabye ibitero ku ngabo za AFC/M23. Iyo mirwano yahise ifata intera mu masaha yakurikiyeho, aho impande zombi zakomeje guhangana zikoresheje intwaro ziremereye n’izoroheje.
Imirwano yakomeje kugera mu masaha y’umugoroba, ibintu byatumye abaturage benshi bava mu byabo barahunga; bamwe bahungira mu mashyamba, abandi bashaka ubuhungiro mu buvumo kugira ngo barokoke amasasu yakomezaga kumvikana muri ako gace.
Icyarushijeho gukomerera abaturage ni uko iyi mirwano yabaye mu gihe imvura nyinshi yagwaga, yatangiye mu gitondo saa tatu (9h00), bigatuma ubuhunzi burushaho kugorana, cyane cyane ku bana, abagore n’abasaza.
Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga gakomeye, kuko uretse imirwano iri kubera hafi yabo, no kubona aho bikinga imvura birabagoye bitewe n’ikirere kibi n’ubuke bw’ibikoresho by’ibanze byo kubafasha mu bihe nk’ibi.
Iyi mirwano ije yiyongera ku yindi imaze iminsi ivugwa mu bice bitandukanye bya teritwari ya Uvira no mu nkengero zayo, aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, cyane cyane mu bice bya Ndondo muri grupema ya Bijombo. Ibi bitero byatangiye ku wa Gatatu, bikaba byaragabwe n’ingabo zaturutse i Uvira n’ i Bujumbura. Kugeza ubu, abaturage bo muri ibyo bice bakomeje guhungira mu bihuru no mu mashyamba, by’umwihariko abavuye ku Murambya, Kanogo n’ahandi hatandukanye.
Kugeza ubu, nta mubare w’abamaze guhitanwa n’iyi mirwano cyangwa abakomeretse uratangazwa ku mugaragaro, ariko amakuru aturuka mu baturage agaragaza impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivile.
Abasesenguzi bavuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse buturutse ku nzego zishinzwe umutekano ndetse n’imiryango mpuzamahanga, kugira ngo abaturage bahabwe ubufasha bw’ibanze no gukumira ko iyi mirwano yakomeza gufata indi ntera.
Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba isibaniro ry’intambara z’urudaca, zikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye.






