Kivu y’Epfo iraramutswa abayobozi bashya b’intara.
Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo( AFC), ribarizwamo umutwe w’i gisirikare wa m23 n’uwa Twirwaneho, ryashyizeho abayobozi bashya b’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’iminsi mike ingabo ryazo ryigaruririye ibice byinshi byo muri iyi ntara..
Ni uyu munsi tariki ya 28/02/2025, iri huriro ryashyizeho abayobozi bashya b’intara, aho bikubiye mu itangazo ryashyize hanze rivuga ko ryashyizeho guverineri n’abamwungirije. Iri huriro rikaba ribikoze nyuma y’inama yabereye mu mujyi wa Bukavu aha’rejo, ikaza gusozwa iturikijwemo igisasu.
Itangazo iri huriro ryashyize hanze ryagize riti: “AFC/M23 ishingiye ku cyemezo cyafashwe kuwa 28/02/2025, hashyizweho guverineri n’abavisi guverineri.”
Ni itangazo kandi ryibukije ko MRDP-Twirwaneho yamaze kwiyunga kuri iri huriro.
AFC/M23 ivuga kandi ko Birato Rwihimba Emmanuel ariwe wagizwe guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe Dunia Masumbuko Bwenge yagizwe visi guverineri ushyinzwe politiki, inzego z’u buyobozi n’ubucamanza.
Naho uwitwa Gishinge Gasinzira Juvenal agirwa guverineri ushyinzwe ubukungu imari n’iterambere.
Ibi bikozwe mu gihe ibyumweru bibiri byari bishyize m23 yigaruriye umujyi wa Bukavu. Ndetse ikaba imaze kwigarurira n’ibice byinshi byo muri iyi ntara harimo Kamanyola n’ibindi bice.
Ubu buyobozi bushyizweho mu gihe i Harare muri Zimbabwe hateraniye inama ya baminisitiri b’ubanyi n’amahanga b’imiryango ya EAC na SADC, yiga ku mutekano w’u Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC. Bakaba bari kurebera hamwe uko imirwano yahagarara hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.

