Kivu y’Epfo: Wazalendo basubiranyemo abatari bake bahasiga ubuzima abandi benshi barakomeretswa
Amakuru aturuka muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko abarwanyi ba Wazalendo basanzwe bakorana byahafi n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu kurwanya ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, basubiranyemo icyenda muri bo bakahasigaye ubuzima naho ababarirwa mu mirongo barakomeretswa.
Iri subiranamo rya Wazalendo ryatangiye mu ijoro ryo ku itariki ya 17/09/2025, rigeza ku wa kane tariki ya 18/09/2025.
Amakuru agaragaza ko uku kurwana kwa bonyine kuri bonyine kwaberaga muri centre ya teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa RDC.
Minembwe Capital News amakuru yizewe yamaze guhabwa ni uko harwanaga itsinda rya Wazalendo riyoboye n’uwitwa Foka Maike usanzwe wiyita General n’irindi tsinda nanone naryo riyoboye n’undi na we wihaye ipeti rya General witwa Nakiliba.
Byasobanuwe ko isubiranamo ryabo, ryatangiye mu ijoro ryo ku wa gatatu rikomeza ku gicamunsi cyo ku wa kane, aho muri iyo minsi humvikanye imbunda ziremereye n’izoroheje.
Buri mu yobozi wa buri ruhande, nk’uko aya makuru akomeza abivuga yashakaga kuyobora iyi centre ya teritware ya Mwenga, bityo biviramo guhangana hagati y’i mpande zombi.
Aya makuru ava muri ibyo bice agahamya ko hapfuyemo Wazalendo icyenda bo ku mpande zombi, n’aho ababarirwa mu mirongo bayikomerekeramo.
Hari andi makuru avuga ko mbere y’uko iryo subiranamo ritangira, hari hapfuye undi Mzalendo wapfuye arashwe kibandi. Uwo na we yarasiwe hafi aho naho imirwano yaberaga.
Bigeze ku mugoroba w’ahar’ejo nyine ku wa kane, iyi mirwano yarahageze, ni mu gihe impande zombi za sabwe n’ubuyobozi bwa Wazalendo ku rwego rw’intara n’igihugu kumvikana.
Kugeza muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, hongeye kubyukira ituze, usibye ko uza kugenzura iki gice hagati y’impande zari zihanganye ataramenyekana.
Mu busanzwe Wazalendo bahawe intwaro na perezida Felix Tshisekedi, mu rwego rwo kugira ngo bafatanye n’igisirikare cye ku rwanya umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubu butegetsi bwe(Tshisekedi).
N’ubwo bafatanya kurwanya uyu mutwe, ariko nyamara bagirana intambara zidashyira, kuko uretse kuba aba Wazalendo basubiranyemo hari n’ubwo kandi basubiranamo na FARDC.
Ibyo byagaragaye muri i Uvira, i Fizi n’aha muri Mwenga.