Kivuye yasigaye ari amatongo kubera imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News yemeza ko abaturage bo mu gace ka Kivuye, gaherereye muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bamaze kugahunga bose kubera imirwano ikaze hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abambari bazo.
Iyi mirwano ikomeje kumvikana cyane muri ako gace imaze iminsi, aho amasasu adahagarara ndetse n’indege za gisirikare ziri hejuru, bigatuma abaturage batakamba.
Umwe mu baturage bahungiye i Kitshanga yatangaje ati:
“Twavuye Kivuye kubera amasasu atarahagarara. Buri munsi ni urusaku rw’imbunda. Abagore n’abana basigaye mu nzira, nta biribwa, nta miti, nta mutekano.”
Umutwe wa AFC/M23, umaze kwigarurira ibice binini bya Masisi na Rutshuru, uhanganye na FARDC ifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, FDLR .
Kivuye, kimwe n’utundi duce twinshi two muri Masisi, hakunze kwibasirwa n’ubwicanyi, gusahura inka, gusenya amazu no gutwika imirima, byiganjemo ibikorwa bivugwa ko bikorwa n’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo.
Imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi iravuga ko ibibazo by’ubuhunzi bikomeje kwiyongera ku rwego ruteye impungenge, aho ubushobozi bwo gufasha abimukira bukomeje kurenga igipimo cyari cyateganijwe.






