
Komanda Paul Semikano wamamaye kwizina rya Cobla, amaze iminsi itatu ageze mu Minembwe.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 20.05.2023, saa 7:00 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu mugoroba woku wa gatandatu, byamenyekanye ko Komanda Paul Semikano, wamamaye kwizina rya Cobla, ko amaze iminsi igera kuri itatu(3), ageze mu Minembwe ho muri Teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Bizwi ko Komanda Semikano Paul, yaramaze iminsi itari mike ari hanze yo mumisozi miremire y’Imulenge ( High Land Of Mulenge), gusa igihugu yaba yaraherereyemo byagizwe ibanga nimugihe twabajije umwe mubaturage b’Irwanaho maze abwira MCN, ko aribanga ryakazi kabo . Twagerageje no kubaza icaba cari caramujanye hanze y’Imulenge nabyo ati : “Oya nabyo nibanga.”
Amakuru dufite yizewe nuko Komanda Paul Semikano, yari yaragiye kwivuza kandi bikavugwa ko yavuwe arakira neza nkuko twabibw’iwe nabamwe mubaturage b’Irwanaho mugace ka Minembwe.
Komanda Paul Semikano, azwicane mumisozi ya Rurambo, ahagana mumyaka ya 2018-2019 ndetse nanyuma yaho akaba azwiho ubutwari bukomeye nimugihe bivugwa ko ari mubasore bab’Anyamulenge banze ko Imulenge hasenyuka, ikindi nuko Semikano Paul, ari mubaturage b’Irwanaho bagerageje gushakira ibikoresho byo kwirwanaho (Imbunda namasasu), abaturage b’Irwanaho ba Rurambo ndetse na Minembwe.
Komanda Semikano Paul, azwikandi muri Minembwe n’a Bijabo ahagana mumwaka wa 2021 ndetse nomuntambara ninshi zagiye ziba mubice by’indondo ya Bijombo dore ko anavuka mugace ka Gongwa hahereye kumurambya.
Komanda Semikano Paul, numusore uri mukigero c’Imyaka irihagati ya 30 na 28, akaba ari numusore wibigangu uziwiho ubutwari, nigikundiro ndetse akaba ari numunyaburanga.




