Komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri Congo ( CENI), kuri uyu wa Mbere, tariki 06/11/2023, yamenyesheje ko bidasubirwaho amatora azaba mugihe cyagenwe n’itegeko shinga ry’igihugu.
N’ibyatangajwe ubwo barimo basoza guhugura aba Foromateri ndetse na Raporuteri bazifashishwa mu matora kugirango amatora azagende neza.
Naho Paul Muhindo, we yashimiye ibikorwa byo gutegura amatora avuga ko bikomeje gutegurwa m’uburyo bunoze.
Yagize ati: “Byose byamaze kuba tayari kugirango CENI itangire kohereza ibikoresho ahantu hose hazakorerwa amatora.”
Nk’uko byavuzwe n’uko aba foromateri, bahuguwe m’uburyo nabo ubwabo bazabasha guhugura abandi m’urwego rwo kugira ngo banoze igikorwa cy’Amatora.
Bariya ba Foromateri, biteganijweko bazahugura abakozi bagera ku 349,000, kugirango amatora azagende neza.
Tubibutseko amatora ategurwa muri RDC, ari gutegurwa mubihe bigoye by’intambara, aho binavugwa ko abaturage baturiye i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, M’uburasirazuba bwa RDC, badashobora kuzatora mugihe hoba hakomeje imirwano.
Ay’amatora hazatorerwa Umwanya wa perezida, abadepite k’urwego rw’Intara no k’urwego rw’igihugu ndetse nabandi bayobozi batandukanye.
Amatora nyirizina azaba tariki 20/12/2023.
By Bruce Bahanda.