Koreya ya Ruguru yamuritse igisasu kidasanzwe cya kirimbuzi
Koreya ya Ruguru yamuritse igisasu cyayo kidasanzwe mu birori yarifite byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ishaka ry’abakozi.
Iki gisasu Koreya ya Ruguru yamuritse n’icyo mu bwoko bwa Hwasong-20, kikaba ari cyo cya mbere mu byo itunze.
Bivugwa ko gifite ubushobozi butangaje, ikaba yakimuritse ubwo ingabo zayo zari mu karasisi.
Ni igikorwa cyitabiriwe na perezida Kim Jong Un.
Amakuru akomeza avuga ko uyu muhango wakozwe ku wa gatanu tariki ya 10/10/2025, ukorerwa ku murwa mukuru w’iki gihugu wa Pyongyang.
Uretse kiriya gisasu cyamuritswe gikomeye, herekanwe kandi n’izindi ntwaro zigezweho za Koreya ya Ruguru, zirimo misile zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende na drones z’intambara.
Umwanya w’ihariye muri ibi birori wari wahariwe igisasu cya Hwasong-20, bikavugwa ko ari igisasu cya kirimbuzi gikomeye mu byo Koreya ya Ruguru itunze.
Ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA, byanasobanuye ko kiriya gisasu cyamuritswe gitwawe mu mudoka ndende ya rukururana ifite amapini 11.
Binasobanura kandi ko gifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende y’ibirometero ibihumbi 15. Bigaragaza ko gishobora koherezwa ahariho hose muri Amerika. Bivuze ko cyo hagurukana umuvuduko nk’uwatoni 200, uyu muvudoko n’ink’uwohagurutsa imodoka 130 icyarimwe.

