Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16/02/2024, yerekeje i Addis Ababa muri Ethiopa, aho yitabiriye i Nama isanzwe y’inteko rusange ya 37 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afrika yunze ubumwe.
Iy’i Nama biteganijwe ko izakogwa ku wa Gatandatu, tariki ya 17/02/2024, ikazarangira ku Cyumweru tariki ya 18/02/2024, nk’uko iy’inkuru tuyikesha RFI.
Bya vuzwe ko iy’i Nama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’iy’abaminisitiri b’intebe b’i bihugu bigize umugabane w’Afrika w’irabura.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga n’uko muriyo Nama biteganijwe ko hazigirwamo ibintu bitandukanye harimo no kurebera hamwe umutekano, ndetse no kwigira hamwe intambara ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibindi bizigirwa muriyo Nama harimo ko abakuru b’ibihugu bazaganira kuri gahunda y’insanganyamatsiko y’umwaka w’2024 ku byerekeye uburezi, imyiteguro y’amatora y’abagizi ko misiyo y’amatora y’ umuryango w’Afrika yunze ubumwe (AU), amavugurura y’inzego z’u muryango ndetse n’ibibazo byerekeye ubuhinzi n’ubuzima.
Ni Nama bya vuzwe ko perezida wa Angola João Lourenço, azanayobora aka Nama gato ku bibazo byo muri RDC, bikaba bizwi ko João Lourenço ari we muhuza mu muryango w’Afrika yunze ubumwe, ku bibazo by’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bruce Bahanda.