Ku kibuga cy’indege cya Ndolo muri RDC, habereye impanuka ikomeye y’indege.
Indege y’igisikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC) yo mu bwoko bwakajugujugu, yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Ndolo giherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’igihugu cya RDC, abarimo bose bahita bitaba Imana ako kanya.
Ni byabaye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/10/2024, aho iyo mpanuka yabereye ku kibuga cy’indege cya Ndolo giherereye ku murwa mukuru w’iki gihugu.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko abari muri iy’i ndege bose bahasize ubuzima nyuma y’uko yari maze kwika hasi ku butaka, igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Bimwe mu bitangaza makuru byo muri ibyo bice, byatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyateye iyo mpanuka, usibye kumenya ko iyi ndege yahiye yose irakongo, ihiramo n’abantu, ariko ko n’umubare wabo utaramenyekana, ndetse n’ibintu byari biyirimo.
Amashusho yashyizwe hanze n’abakozi bakora ku kibuga cy’indege cya Ndolo cya bereyemo iyi mpanuka, agaragaza urwotsi rwinshi ruzamuka hejuru, ruvanze n’ibirimi by’umuriro byavaga hasi aho iyo ndege yarimo guhira.
Nta butabazi bwavuzwe bwigeze bugerageza gupfubya uwo muriro, nubwo ibi bimenyerewe hirya no hino muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Gusa, ntabyinshi biramenyekana kuri iyi mpanuka, ndetse n’igisirikare cy’iki gihugu ntacyo kiratangaza.