Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ibi bombe byatewe mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo, bigira abo byica n’ibyo byangiriza.
Hari igihe c’isaha z’igicamunsi, kuri uy’u wa Gatatu, itariki ya 01/05/2024, nibwo ibisasu biremereye bibiri byatewe mu gace ka Minova, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko amasoko ya MCN abivuga.
Ay’amakuru avuga ko ibyo bisasu byituye neza na neza ahitwa Chimanga, ho mu mujyi wa Minova, bisiga bihitanye abasirikare ba biri, ndetse byangiriza n’inzu yari aho hafi yaho byaguye.
Byanatumye bamwe mu baturage bahunga bakizwa n’amaguru, aho bahunze ako gace.
Amakuru avuga ko Minova yahungiyemo abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, nyuma yuko bahunze imirwano yarimo ibahanganisha n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga, bikarangira abo ku ruhande rwa General Makenga bafashe ibice byinshi harimo na Ngungu.
Iri huriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zatsinzwe muri Rubaya no mu bindi bice byo muri grupema ya Ngungu, bahitamo guhungira mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Kugeza ubu FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC bakomeje guhunga berekeza i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
MCN.
Comments 1