Intumwa y’umunyamabanga mukuru w’u muryango w’Abibumbye, muri Congo, Bintou Keita yavuze ko umutwe wa M23 uri kwigarurira ibice mu buryo butigeze bubaho kuva kera kose.
Ni mu kiganiro Bintou Keita yagiranye n’itangaza makuru i New York ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’Abibumbye(L’ONI). Iki kiganiro yagikoze hifashishijwe uburyo bwa video, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27/03/2024.
Intumwa y’umunyamabanga mukuru w’u muryango w’Abibumbye, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuze ko kuva mu kwezi kwa Cumi nabiri, umwaka ushize intambara hagati ya M23 n’ingabo z’u butegetsi bwa Tshisekedi yafashe indi ntera mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Muri ubwo buryo Bintou Keita avuga ko L’ONI n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, nk’Amerika n’ibihugu byo mu Burayi bya komeje gusaba ko imirwano ihagarara, ikibazo kigagemuka munzira za politike.
Bintou Keita avuga ko ibyo byanze ahubwo bikaba bikomeza guhinduka umunsi ku munsi ko ndetse bishobora gukomera kurushaho igihe icyaricyo cyose.
Uyu muyobozi uri mu butumwa bushinzwe ku bungabunga amahoro muri RDC, akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugomba gukomeza kuba muri gahunda zigamije amahoro zo kurwego rw’akarere no mu gihugu.
Yagize ati: “Ibi bigomba kuzuzwa n’ivugurura ry’imbitse ry’urwego rw’u mutekano no gushyira mungiro kwa mbura imbunda no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje imbunda.”
Icyo kiganiro Bintou Keita kandi yabwiye abanyamakuru ko ikibazo cy’u mutekano muke cyateje akaga gakomeye ku baturage mu bijyanye n’imibereho.
Bintou Keita yabwiye kandi itangaza makuru ko no mugihe yarimo aha ikiganiro aka Nama gashinzwe umutekano ku Isi ka L’ONI, muri ako kanya yamenye amakuru ko imirwano yakomeje ko ndetse M23 irimo gukomeza gufata ibindi bice mu buryo butigeze bubaho.
Gusa avuga ko operation yahawe izina rya “springbok” ihuriweho n’ingabo zirimo iza FARDC na Monusco ko yakoze ibishoboka byose irinda ko u Mujyi wa Goma utajya mu maboko ya M23. Avuga kandi ko iyo operation ikora kandi mu kurinda abaturage intambara n’ibindi biza.
Operasiyo ya Springbok yashizweho ahagana mu kwezi kwa Cumi nabiri, umwaka w’2023. Ijaho Kugira ngo irinde Goma na Sake ntibifatwe n’ubwo centre ya Sake irimo ingabo z’u mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
MCN