Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ku wu Mugethi bahunze, naho ingabo za FARDC zapfiriye gushyira.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 6, 2025
in Conflict & Security
0
Uko byifashe i Katogota ahiriwe imirwano ikomeye ku munsi w’ejo ku wa mbere.
124
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ku wu Mugethi bahunze, naho ingabo za FARDC zapfiriye gushyira.

You might also like

Fizi: Andi avugwa mu Bibobogobogo.

Iby’ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Umusirikare wa FARDC yarikoze yica bagenzi be.

Imirwano yazindutse ibera mu bice by’i Ndondo ya Bijombo ho muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yaguyemo abasirikare benshi ba Leta y’i Kinshasa barimo n’abakuru, naho abaturage bo muri icyo gice bahungira mu bihuru.

Ahagana Igihe c’isaha ya saa ine z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/05/2025, ni bwo imirwano yubuye ku Ndondo ya Bijombo hagati ya Twirwaneho na FARDC.

Iyi nkuru igaragaza neza ko iyi mirwano ikomeye ariko yabaye akanya gato, yabereye ku wu Mugethi.

Mugethi akaba ari imwe mu mavilage agize grupema ya Bijombo muri teritware ya Uvira.

Nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga nuko muri iyi ntambara yabaye akanya gato yaguyemo abasirikare benshi ba FARDC barimo babiri bakuru, ufite ipeti rya Major n’ufite irya Captain.

Byanasobanuwe ko buri ruhande ntarwari rwiteguye kurwana, hubwo ko basakiranye maze birangira uruhande rwa Leta ruhahuriye n’uruva gusenya.

Ariko nyamara hari andi makuru avuga ko uruhande rwa Leta rwaguye muri ambush(mugico) y’aba barwanyi bo muri Twirwaneho, ari nabyo byatumye FARDC ihababarira cyane.

Umubare nyawo w’abasirikare ba FARDC bahaguye nturatangazwa, ariko umwe mu baherereye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ko umubare ushobora kugenda wiyongera kuko rugikubita habanje kuboneka imirambo yaba basirikare ba Leta irindwi(7), ariko ko nyuma hongeye gutorwa indi igera mu icyenda(9).

Iyi mirwano yabaye mu gihe ku munsi w’ejo ku wa mbere, aba basirikare ba FARDC bishe barashe umugabo w’u munyamulenge uri mukigero cy’imyaka 40. Bakaba baramwiciye mu Mitamba hatari kure n’aha ku wu Mugethi.

Binavugwa ko yazize kuba yarabasuhuje gusa, nabo niko guhita bamurasa agwa aho.

Iyi mirwano yabaye yatumye abaturage batuye ku wu Mugethi bahunga, ni nyuma y’aho FARDC bapfuye ku bwinshi, ibyatumye yirara mu mihana ituwe n’Abanyamulenge itangira kugenda iyirasaguramo amasasu.

Uwaduhaye amakuru yagize ati: “Abaturage bo ku wu Mugethi bahunze. FARDC iri kugenda irasagura amasasu menshi mu mihana.”

Yongeyeho ati: “Naharya mu Masoro bahunze.”

Iki gice cy’i Ndondo ya Bijombo cyaberyemo iyo mirwano, kigenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’ingabo z’u Burundi. Gusa basanzwe babaniye nabi abaturage bagituyemo, ahanini babashinja kuba ari Abatutsi. Ni mu gihe Leta y’i Kinshasa ishinja Abatutsi kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda, no kuba ari aborozi b’inka. Ibi bikaba byaragiye bibyara intambara zanze gushyira mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Tags: Bapfiriye gushyiraFardcMugethi
Share50Tweet31Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Fizi: Andi avugwa mu Bibobogobogo.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Uwashinjwaga kuba ishyano ku Banya-Bibogobogo ntakiriho.

Andi avugwa mu Bibogobogo. Amakuru aturuka mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko hongeye kuza izindi ngabo z'u Burundi nyuma y'aho...

Read moreDetails

Iby’ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y’Amajyepfo.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Iby’ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Iby'ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y'Amajyepfo. Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, aza gusimburwa na Felix Tshisekedi mu mwaka wa 2019, yagiranye...

Read moreDetails

Umusirikare wa FARDC yarikoze yica bagenzi be.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Umusirikare wa FARDC yarikoze yica bagenzi be.

Umusirikare wa FARDC yarikoze yica bagenzi be. Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yishe arashe bagenzi be batatu, abandi umuniani arabakomeretsa mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, mu...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi zari mu Bibogobogo zahambiriye.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Abasirikare b’u Burundi bongeye guhemukira Abanyamulenge bari baherekeje.

Ingabo z'u Burundi zari mu Bibogobogo zahambiriye. Abasirikare b'u Burundi bari bagize igihe mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo zahavuye zerekeza umuhanda...

Read moreDetails

FARDC n’abambari bayo bongeye kurasira mu duce tw’i Mulenge.

by Bruce Bahanda
June 24, 2025
0
Mu Bijombo haravugwa imirwano.

FARDC n'abambari bayo bongeye kurasira mu duce tw'i Mulenge. Nubwo i Mulenge bamaze kangahe ntahabereye imirwano kuva ku cyumweru, ariko hari uduce ihuriro ry'ingabo za Congo zasubiye kurasiramo...

Read moreDetails
Next Post
Akabi ngo gasekwa nka keza, ibyagaragaye i Uvira ni agahomeramunwa.

Akabi ngo gasekwa nka keza, ibyagaragaye i Uvira ni agahomeramunwa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?