Ku wu Mugethi bahunze, naho ingabo za FARDC zapfiriye gushyira.
Imirwano yazindutse ibera mu bice by’i Ndondo ya Bijombo ho muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yaguyemo abasirikare benshi ba Leta y’i Kinshasa barimo n’abakuru, naho abaturage bo muri icyo gice bahungira mu bihuru.
Ahagana Igihe c’isaha ya saa ine z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/05/2025, ni bwo imirwano yubuye ku Ndondo ya Bijombo hagati ya Twirwaneho na FARDC.
Iyi nkuru igaragaza neza ko iyi mirwano ikomeye ariko yabaye akanya gato, yabereye ku wu Mugethi.
Mugethi akaba ari imwe mu mavilage agize grupema ya Bijombo muri teritware ya Uvira.
Nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga nuko muri iyi ntambara yabaye akanya gato yaguyemo abasirikare benshi ba FARDC barimo babiri bakuru, ufite ipeti rya Major n’ufite irya Captain.
Byanasobanuwe ko buri ruhande ntarwari rwiteguye kurwana, hubwo ko basakiranye maze birangira uruhande rwa Leta ruhahuriye n’uruva gusenya.
Ariko nyamara hari andi makuru avuga ko uruhande rwa Leta rwaguye muri ambush(mugico) y’aba barwanyi bo muri Twirwaneho, ari nabyo byatumye FARDC ihababarira cyane.
Umubare nyawo w’abasirikare ba FARDC bahaguye nturatangazwa, ariko umwe mu baherereye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ko umubare ushobora kugenda wiyongera kuko rugikubita habanje kuboneka imirambo yaba basirikare ba Leta irindwi(7), ariko ko nyuma hongeye gutorwa indi igera mu icyenda(9).
Iyi mirwano yabaye mu gihe ku munsi w’ejo ku wa mbere, aba basirikare ba FARDC bishe barashe umugabo w’u munyamulenge uri mukigero cy’imyaka 40. Bakaba baramwiciye mu Mitamba hatari kure n’aha ku wu Mugethi.
Binavugwa ko yazize kuba yarabasuhuje gusa, nabo niko guhita bamurasa agwa aho.
Iyi mirwano yabaye yatumye abaturage batuye ku wu Mugethi bahunga, ni nyuma y’aho FARDC bapfuye ku bwinshi, ibyatumye yirara mu mihana ituwe n’Abanyamulenge itangira kugenda iyirasaguramo amasasu.
Uwaduhaye amakuru yagize ati: “Abaturage bo ku wu Mugethi bahunze. FARDC iri kugenda irasagura amasasu menshi mu mihana.”
Yongeyeho ati: “Naharya mu Masoro bahunze.”
Iki gice cy’i Ndondo ya Bijombo cyaberyemo iyo mirwano, kigenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’ingabo z’u Burundi. Gusa basanzwe babaniye nabi abaturage bagituyemo, ahanini babashinja kuba ari Abatutsi. Ni mu gihe Leta y’i Kinshasa ishinja Abatutsi kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda, no kuba ari aborozi b’inka. Ibi bikaba byaragiye bibyara intambara zanze gushyira mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.