Kubakurikiye Imikino ya Alempike basanga haragarayemo ibimenyetso by’imperuka ndetse bimwe byanditswe muri Bibiliya.
Abakristo barihirya no hino ku isi ntibishimiye imikino ya Olempike yarimo kubera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Mubyo aba bakristo banenga, bavuga ko muri iyi mikino ya Olempike hagaragayemo gusuzugiza abakristo kuburyo byageze ku gipimo cyo hejuru.
Bavuga ko mugutangiza iyi mikino abateguye imyiyereko itangaza iyi mikino bubahutse Yesu Kristo, ndetse kandi ngo hakozwe n’imigenzo isingiza ibigirwamana no kwa mamaza ubutinganyi.
Abakristo rero, bahera kuri ibyo bakavuga ko ibyakozwe ari ukwibasira Ubukristo abandi bakavuga ko ari ubugeni busanzwe bugaruka ku mateka y’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.
Hari naho bakoresheje kwigana Yesu Kristo asangira n’intumwa ze.
Mu birori byo gutangiza iyi mikino abakristo baguye mu kantu, nyuma yokubona ibirori bikorwa byakozwe harimo ibyigana Yesu Kristo atanga igaburo ryera ku ntumwa ze.
Muri ubwo buryo, aba bateguye umukino bafashe abagore benshi bafata umwe wari hagati munini bamwambika ikamba asangira nabo nk’uko Yesu Kristo yari ameze mu foto yashushanyijwe na Leonard da Vinci.
Ibi rero byafashwe nko kuvuguruza no gutesha agaciro iyi foto yigaburo rya nyuma rya Yesu yasangiye n’abigishwa be bwa nyuma.
Kwigana ifoto ya Yesu Kristo asangira n’intumwa ze ni kimwe mu byo abakristo bagaye cyane mu itangizwa ry’imikino Olempike.
Harimo kandi ko aba batangije imikino Olempike basingije ibigirwamana Dionysus.
Kuri iyi meza yari iriho abo bagore bigana ifoto ya Leonard da Vinci, hajeho umugabo wambaye imbuto mu mutwe n’ubwanwa busa umuhondo n’izindi mbuto mugatuza wisize amabara asa ivu n’ubururu umubiri wose.
Abateguye iyi myiyereko bavuga ko uyu mugabo yari ahagarariye ikigirwamana cyitwa Dionysus.
Iki kikaba ari iki girwamana cy’Abagiriki, icyo bavuga ko kibaha uburumbuke. Umunsi wo kucyizihiza hakorwaga ubusambanyi no kumwa inzoga nyinshi.
Ubwo basingizaga ikigirwamana Dionysus, haje kuza igihimba cy’umugore ufashe umutwe we mu ntoki.
Rero abakristo bari mu ngo zabo ubwo bari bakurikiye itangizwa ry’iyi mikino nanone batunguwe no kubona amashusho y’igihimba cy’umugore wambaye ikanzu itukura udafite umutwe awufashe mu biganza.
Abateguye iyi myiyereko nanone bavuga ko bari kwizihiza umwamikazi wanyuma w’u Bufaransa Marie Antoinette.
Ikindi kandi muri ibi birori hagaragayemo ifarasi isa n’iyijimye ariko isize amabara y’urumuri abakristo bavuga ko ari ishusho y’urupfu rutwaye ifarasi iri mu gitabo cy’ibyahishuwe 6:8.
Nyuma y’ibi bikorwa byose Anne Descamps na Thomas Jolly bahagarariye abateguye iyi myiyereko basabye imbabazi abo byabangamiye.
Anne Descamps yagize ati: “Mu byukuri nta mugambi n’umwe wigeze ugaragaza ko tutubaha itsinda iryo ari ryo ryose ry’amadini . Ahubwo ndatekereza ko njye na Thomas Jolly, twagerageje kwishimira uburenganzira bwa buri muntu.”
Ashimangira ibi ati: “Twizere ko iki cyifuzo cyacu cyagezweho niba harakozwe amakosa, birumvikana rwose, mutubabarire.”
Ivomo: IGIHE.