Kubera telefone, abasirikare batatu ba FARDC bakatiwe igihano cy’urupfu.
Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, abasirikare batatu ba RDC bahawe igihano cy’urupfu, ubwo bari bamaze guhamwa n’icyaha cyo kwiba telefone n’amafaranga.
Aba basirikare bashinjwa kwiba telefone 3 z’umu agent n’amafaranga, nk’uko urukiko rw’igisirikare ruherereye i Beni muri Kivu Yaruguru rubihamya.
Ahagana ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje nibwo urwo rukiko rwafashe uwo mwanzuro.
Aba basirikare bahamijwe kwiba bakoresheje imbunda no kwica amabwiriza y’igisikare cya FARDC.
Abashinjwa ubwo bujura ni Dieu Merci Amando, Samy Kongo na Jonas Tambu, bo muri batayo ya 33 ya FARDC ikorera muri ibyo bice byo muri Beni.
Nk’uko aya makuru abisobanura neza n’uko ‘aba basirikare bateye umu agent mu gace ka Malepe bamwiba miliyoni 2 z’Amafaranga ya Congo na telefone zitatu yakoreshaga mu kazi ko kuyohereza(Transfer money).’
Binavugwa ko kugira ngo aba basirikare bafatwe byagizwemo uruhare n’urubyiruko rwo muri ibyo bice, nyuma y’uko rwatabaye uyu mu agent wari warutabaje.
Uretse igihano cy’urupfu, urukiko rwakatiye aba basirikare, burumwe kwishyura 15,000 $.
MCN.